27 MATA 2022
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Umushinga w’i Ramapo
Abayobozi batwemereye gukora umuhanda winjira ku kibanza; hari ibindi bigikorwa ngo batwemerere gukora n’ibisigaye
Ku itariki ya 8 Werurwe 2022, Komite Ishinzwe Ubwubatsi bw’i Ramapo yahawe uruhushya rw’ingenzi ruturutse mu kigo gishinzwe imiturire mu mugi wa Tuxedo. Urwo ruhushya rubemerera gutangira gukora imirimo yo kwagura no kugira ibyo bahindura ku muhanda ugana ku kibanza cy’i Ramapo. Nanone, abavandimwe bakomeje kugira ibyo bakora kugira ngo babone uruhushya rwa nyuma rwo gutangira umushinga ruvuye mu kigo gishinzwe imiturire mu mugi wa Ramapo. a
Umuvandimwe Robert McRedmond, uhagarariye Komite Ishinzwe Ubwubatsi bw’uwo mushinga yaravuze ati: “Uyu mushinga ugitangira, twahise tubona ko tugomba kuzagira ibyo duhindura ku muhanda ugana ku kibanza. Uru ruhushya duherutse guhabwa ruzatuma dushaka ba rwiyemezamirimo badufasha kwagura no kugira ibyo duhindura ku muhanda uhuza umuhanda usanzwe n’ugana ku kibanza. Ibyo bizatuma imodoka zigenda muri uwo muhanda zigenda zisanzuye. Iyo mirimo izakorwa na ba rwiyemezamirimo kandi biteganyijwe ko izarangira mu mpeshyi. Nanone abavolonteri barimo kurangiza kuvugurura ikiraro cya kera cyubakishijwe amabuye kiri kuri uyu muhanda.”
Umuvandimwe Gary Stradowski, uri muri Komite Ishinzwe Ubwubatsi muri uyu mushinga, yaravuze ati: “Twishimiye ko twabonye uru ruhushya. Biragaraga ko turimo gukoza imitwe y’intoki no ku zindi mpapuro zitwemerera gukora indi mirimo kuri uyu mushinga. Nibamara kuduha urwo ruhushya, ba rwiyemezamirimo bazatangira gukora isuku ku kibanza no kugitegura bishobora kuzarangira mu mpera za 2022. Nibigenda neza, abavoronteri bazatangira gukora kuri icyo kibanza muri 2023.”
Twishimiye kumenya ayo makuru mashya kandi dusenga Yehova dusaba ko umwuka we wakomeza kuyobora uyu mushinga.—Zekariya 4:6.
a Ikibanza cy’i Ramapo giherereye mu mugi wa Orange na Rockland, muri leta ya New York, muri Amerika. Ubwo rero, Komite Ishinzwe Ubwubatsi bwa Ramapo igomba kubona impushya zivuye mu kigo gishinzwe imiturire mu mugi wa Tuxedo n’icyo mu mugi wa Ramapo.