3 UKUBOZA 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Abayobozi bishimiye gahunda yihariye yo gutangaza Ubwami mu mwaka wa 2020
Mu kwezi k’Ugushyingo Abahamya ba Yehova ku isi hose bari bafite gahunda yihariye yo gutanga Umunara w’Umurinzi No. 2 2020. Bayihaye abacuruzi, abagize imiryango yabo n’abandi bashimishijwe. Nanone ikintu kihariye muri iyi gahunda ni uko iyo gazeti yari guhabwa abayobozi bose bo mu nzego za leta. Ibiro by’amashami byagiye byakira inkuru nyinshi ziteye inkunga.
Muri Sierra Leone, Rex Bhonapha, umuyobozi muri minisiteri ishinzwe ubutaka, imiturire na gahunda za leta yanditse ibaruwa ashimira ko bamwoherereje iyo gazeti. Yaravuze ati: “Ndababwiza ukuri ko aka gatabo karimo inyigisho zigisha kandi zikora ku mutima, rwose ngasoma buri munsi.”
Muri Samowa, Minisitiri w’intebe yanditse ibaruwa ashimira kandi abwira abavandimwe ko yubaha isengesho rya Data wa twese. Nanone umukuru w’igihugu witwa Tuimalealiifano Vaaletoa Sualauvi II, nawe yavuze ko ashimira cyane gahunda yacu yo kwigisha abantu Bibiliya. Yavuze ko ifasha abantu kandi ikabigisha ibirebana na Bibiliya ku buryo bahindura imibereho yabo. Ikindi yashimiye Abahamya, ni uko babaye bahagaritse amateraniro n’ibikorwa byo gusura abantu mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi koronavirusi.
Osvaldo Cartagena García, umunyamabanga wo mu biro by’umugi wo muri Shili, yaravuze ati: “Nizeye ko iyi gahunda yanyu izagira icyo yigisha abayobozi bose bo mu gihugu cyacu kandi igatuma bakorera ibikorwa byiza abaturage bose, cyanecyane bahereye ku bibazo biri mu gihugu no ku isi muri iki gihe.”
Umwe mu bagize inteko ishinga amategeko mu Budage yandikiye ibiro by’ishami byo mu Burayi bwo Hagati biri mu Budage agira ati: “Idini ryanyu nsanzwe ndizi. Nishimira ukuntu abayoboke banyu bagira ubutwari bwo kubwira abandi ko ari Abahamya ba Yehova. . . . Nanone nzi ukuntu abantu bo mu idini ryanyu batotejwe cyane mu gihe cy’ubutegetsi bwa Nazi.”
Undi muyobozi wo muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Budage yashimiye Abahamya ko batanze ubutumwa buhumuriza abantu muri iki gihe cya koronavirusi. Abo bayobozi bombi baravuze bati: “Mwahumurije abaturage kandi mubafasha gukomeza kunga ubumwe. Iyo ni inkunga ikomeye.”
Muri Kolombiya, abayobozi babiri bo muri guverinoma bandikiye ibiro by’ishami bashimira kuba barahawe iyo gazeti kandi bavuga ko bazayereka abandi. Umuyobozi wo muri minisiteri y’ibidukikije n’iterambere rirambye nawe yagize ati: “Mwarakoze cyane kunyoherereza aka gatabo k’Umunara w’Umurinzi kubera ko karimo ubutumwa burokora ubuzima.”
Frank Okyere, ambasaderi wa Gana mu Buyapani yaravuze ati: “Nabonye aka gatabo karimo ibintu byiza, kuko kerekana igisubizo k’ibibazo abantu bahura na byo muri iki gihe.”
Ambasaderi wa Azerubayijani nawe yaravuze ati: “Mwarakoze cyane koherereza ambasade yacu iyi nomero yihariye y’Umunara w’Umurinzi. Nashimishijwe no gusoma agatabo kanyu.”
Twemeranya n’amagambo yavuzwe n’umuvandimwe Amaro Teixeira, uhagarariye urwego rushinzwe gutanga amakuru ku biro by’ishami byo muri Mozambike. Yaravuze ati: “Iyi gahunda yagenze neza kurusha uko twabitekerezaga. Twabashije kugeza Ubutumwa bw’Ubwami ku bantu ubusanzwe tutajya tubona iyo tugiye kubwiriza.”
Nta gushidikanya ko tuzakomeza kwakira ubutumwa bwo gushimira buturutse ku bayobozi n’abandi, uko ubutumwa bwo muri Bibiliya buzakomeza kugera ku “bari mu nzego zo hejuru.”—1 Timoteyo 2:2.