Soma ibirimo

Brother Aleksandr Ursu

4 UKUBOZA 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Aleksandr Ursu ufite imyaka 80 yavuze uko yakomeje kwihangana mu buzima bwe

Aleksandr Ursu ufite imyaka 80 yavuze uko yakomeje kwihangana mu buzima bwe

“Yehova yatwitayeho kandi nzi ko azakomeza kutwitaho.”

Umuvandimwe Aleksandr Ursu utuye mu gace ka Dzhankoy muri Crimée, igihe yari afite imyaka 78 yasohotse iwe agiye guhurira n’umuhungu we Viktor ku muhanda. Hari kumugoroba wo itariki ya 15 Ugushyingo 2018. Aleksandr yagiye kubona abona urumuri ruturutse imbere y’igipangu ke. Yakomeje kugenda yitonze asanga urwo rumuri. Yagiye kumva yumva umuntu aravuze ati: “Hagarara! Ni porisi!”

Aleksandr yatekereje ko ari abandi bavandimwe bari kumukinisha, ariko aza gutahura ko atari byo. Umugabo wipfutse mu maso yafashe Aleksandr amaboko nuko ayabohera mu mugongo. Undi mugabo na we wari wipfutse mu maso yahise akubita ikofi Aleksandr mu musaya. Abaporisi 6 bo mu rwego rushinzwe ubutasi bitwaje intwaro bahise basaka Aleksandr na Viktor nuko bahita bajya no gusaka mu nzu.

Igihe abo baporisi binjiraga mu nzu, basanze Nina umugore wa Aleksandr mu gikoni. Umwe muri abo baporisi yahise amushikuza igikoresho cya eregitoronike yari afite, amubaza icyo yarebaga. Abo baporisi bamaze amasaha basaka inzu ariko nta gitabo na kimwe babonye kiri ku rutonde rw’ibitabo u Burusiya bushinja ko birimo ibitekerezo by’ubutagondwa.

Aleksandr Ursu n’umugore we Nina, mu mwaka wa 2020

Abo Bahamya bageze mu zabukuru ntibabafunze. Icyakora, Aleksandr n’abandi Bahamya bo mu Burusiya no muri Crimée baba bazi ko igihe cyose bashobora kubagabaho igitero cyangwa kubafunga. Aleksandr akunda gutekereza ku rugero rwiza yahawe n’abagize umuryango we babaye indahemuka n’ibyamufashije kwihanganira ibitotezo mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abasoviyeti, kugira ngo bimufashe kwihangana muri iki gihe.

Ku itariki ya 6 Nyakanga 1949, igihe yari afite imyaka ikenda, abasirikare b’Abasoviyeti bigabije urugo rwabo mu gicuku barabasaka. Barunze ibintu byabo muri saro nuko barababwira ngo: “Nimupakire tugende.” Aleksandr agira ati: “Igihe mama yarimo apakira, yabonye abasirikare batamureba ahisha ibitabo mu myenda yacu harimo n’igitabo La Harpe de Dieu. Abo basirikare bahise batujyana aho bategeraga gariyamoshi.

Igihe abagize umuryango wa Aleksandr hamwe n’abandi Bahamya berekezaga muri Siberiya baririmbanaga ubutwari. Mu bavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu bihumbi bajyanywe muri Siberiya hagati y’umwaka wa 1949 na 1951, n’umuryango we urimo.

Mu mwaka wa 1950 abavandimwe bo muri Siberiya bahuriraga hamwe mu mirima bagakora amateraniro bihishe. Hari imiryango imwe n’imwe yagendaga ibirometero 20 bagiye mu materaniro.

Umurage wo mu buryo bw’umwuka Aleksandr yahawe n’abagize umuryango we wamugiriye akamaro. Sekuruza Makar, sekuru Maksim, se wabo Vladimir na se Pyotr, bose bamuhaye urugero rwiza rwo kwihangana mu budahemuka.

Ifoto y’ibumoso: Aleksandr Ursu ateruye umuhungu we Viktor, umugore we Nina na nyina Nadezhda, se ateruye Dina (umukobwa wa Aleksandr). Ifoto y’iburyo: Vladimir Ursu, se wabo wa Pyotr we na Maksim. Bombi baguye muri gereza

Mu mwaka wa 1944 se wa Aleksandr yakatiwe igifungo k’imyaka 10, kubera ko yanze kujya mu gisirikare. Yafunguwe nyuma y’imyaka itatu kuko yari yaravunitse urutirigongo, bituma agagara umubiri wose. Aleksandr yibuka ko se yakundaga kumubwira inkuru zo muri Bibiliya, urugero inkuru ya Dawidi, Goliyati n’ivuga ubucuti Dawidi yagiranye na Yonatani.

Aleksandr agira ati: “Vladimir, yakundaga kumva radiyo ya WBBR kandi yahabwaga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Gutunga radiyo muri icyo gihe ntibyari byemewe, ubwo rero yubatse akazu munsi y’ubutaka aho yashoboraga kumvira ibiganiro bya radiyo ya WBBR, we n’abandi babaga babyifuza.

“Mu mwaka wa 1940 hari umuntu wasaga naho ashimishijwe watanze amakuru y’ako kazu. Ibyo byatumye sogokuru na murumuna we bafatwa, bajya gufungirwa muri gereza y’i Khotyn mu burengerazuba bwa Ukraine, ku birometero 80 uvuye aho bari batuye.

“Nyogokuru yagendaga n’amaguru agiye kubasura aho bari bafungiwe. Yatubwiye ko nubwo babaga babakubise, ukwizera bari bafite kwatumaga bakomeza kugira ibyishimo.” Ikibabaje, ni uko sekuru wa Aleksandr na murumuna we baguye muri gereza.

Aleksandr yakomeje agira ati: “Ntituzi ibyababayeho, uko bafatwaga, icyateye urupfu rwabo n’aho babahambye. Ariko twatewe inkunga no kumenya ko bakomeje kubera Yehova indahemuka kugeza bapfuye.”

Umurage wo mu buryo bw’umwuka Aleksandr yahawe n’ibyamubayeho igihe yari muri Siberiya byamuteguriye guhangana n’ibitotezo ahura na byo muri iki gihe. Yaravuze ati: “Kuba baza kudusaka nta cyo bintwara kuko narabimenyereye. Kuva nkiri muto Yehova yatwitayeho kandi nzi ko azakomeza kubikora.”

Aleksandr yasobanuye ko ikindi kintu cyamufashije ari ugusoma Bibiliya buri munsi no kuyitekerezaho, kujya mu materaniro buri gihe hamwe no kuganira n’abavandimwe na bashiki bacu.

Nanone akunda gusoma inkuru z’abavandimwe na bashiki bacu batotezwa, agakomezwa n’ubutwari bwabo. Yaravuze ati: “Nkunda gusoma ibyo abavandimwe baba bavuze ku munsi wa nyuma w’urubanza. Ubutwari bagaragaza busohoza amagambo ya Yesu y’ubuhanuzi agira ati: “Bazabakurubana babajyane imbere y’abatware n’abami babampora, kugira ngo bibe ubuhamya kuri bo no ku mahanga.”—Matayo 10:18.

Dushimira Yehova ko akomeza gushyigikira abo bavandimwe na bashiki bacu bakihanganira ibitotezo bahura na byo. Bagaragaza ukuri kw’amagambo yahumetswe yavuzwe na Dawidi agira ati: “Abaguhungiraho bose bazishima, bazarangurura ijwi ry’ibyishimo”.—Zaburi 5:11.