Soma ibirimo

Muri iyi myaka ibiri ishize Abahamya ba Yehova n’abashimishijwe bafite ubumuga bwo kutabona cyangwa batabona neza bateze amatwi amajwi asobanura videwo

26 MUTARAMA 2022
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Amajwi asobanura videwo yatumye abatabona n’abatabona neza bakurikira neza ikoraniro

Amajwi asobanura videwo yatumye abatabona n’abatabona neza bakurikira neza ikoraniro

Uyu mwaka bizaba ari ku nshuro ya gatatu ikoraniro ry’iminsi itatu rikoresha uburyo bw’amajwi asobanura videwo. Videwo zifite amajwi azisobanura ziba zirimo ibisobanuro by’amafoto cyangwa ibindi abantu barimo bakora muri videwo, ku buryo abatabona babisobanukirwa neza. Abahamya ba Yehova bazakomeza gukoresha uburyo bw’amajwi asobanura za videwo kugira ngo bafashe abantu bagera kuri miriyoni 43 bafite ubumuga bwo kutabona n’abandi miriyoni 295 bafite ikibazo cyo kutabona neza bo hirya no hino ku isi, kubona amafunguro yo mu buryo bw’umwuka.

Dr. Joel Snyder, perezida w’umuryango wa Audio Description Associates, LLC akaba n’impuguke mu bijyanye n’amajwi asobanura za videwo, yagize icyo avuga ku byo Abahamya bakora. Agira ati: “Nashimishijwe cyane n’ukuntu Abahamya ba Yehova bakoze ibishoboka byose ngo abantu bafite ubumuga bwo kutabona n’abatabona neza bagezweho inyigisho. a Gukora videwo kandi ugakora n’amajwi ayisobanura kugira ngo n’abatabona bayikurikire, ni ibintu bidasanzwe rwose. Ndashimira cyane Abahamya ba Yehova kubera akazi bakora.”

Igihe Inteko Nyobozi yemezaga ko amakoraniro y’iminsi itatu yo mu mwaka wa 2020 azaba hakoreshejwe ikoranabuhanga kubera icyorezo, banafashe umwanzuro w’uko hazakorwa amajwi asobanura videwo. Mu mwaka wa 2020, abavandimwe bakora mu Biro Bishinzwe Ubuhinduzi bikorera ku kicaro gikuru kiri i Warwick, New York, muri Amerika bakoze amajwi asobanura videwo zo mu ikoraniro ry’iminsi itatu. Mu mwaka wa 2021, iyo mirimo yimuriwe mu biro bishinzwe gutunganya umwandiko biri mu kigo cyo kwigishirizamo cya Watchtower kiri i Patterson, muri New York. Ikipe ikora amajwi asobanura videwo yahawe amahugurwa y’ukuntu bakora neza amajwi. Ayo mahugurwa yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Dr. Snyder yasobanuye ko “ushobora gutoza abantu gukora amajwi asobanura videwo kandi bakabikora neza cyane.” Yongeyeho ko ibyo bisaba “gukoresha amagambo magufi, yumvikana kandi atuma umuntu atekereza.”

Uko ayo majwi ategurwa: (1) itsinda rikora kuri ayo majwi ritega amatwi amajwi ya videwo; (2) iryo tsinda ritegura umwandiko rizifashisha; (3) bafata ayo majwi asobanura videwo; (4) ibizakoreshwa n’abahinduzi byose byoherezwa ku biro by’ishami byose

Urugero, iyo abahinduzi basemura ikoraniro, babanza kumva ibyafashwe amajwi batareba videwo, bagerageza kwishyira mu mwanya w’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona cyangwa utabona neza. Buri wese yandika ibyo yumvise. Noneho abagize itsinda bongera kureba videwo, bakamenya aho bagomba kuruhuka, kuko ariho bongeramo amajwi asobanura videwo.

Gushyira ayo majwi asobanura videwo hagati y’ikiganiro gisanzwe kiri muri videwo ntibiba byoroshye. Umuvandimwe Michael Millen yaravuze ati: “Kubera ko uwo mwanya dushyiramo ayo magambo aba ari muto, abakora kuri uwo mushinga baba bagomba guhitamo amagambo y’ingenzi cyane twashyiramo, kugira ngo abantu basobanukirwe videwo. Tugerageza kugaragaza igihe, ahantu, abakora igikorwa n’igikorwa kirimo gukorwa.”

Abahindura amajwi asobanura videwo birinda gutanga ibisobanuro birambuye kuri videwo. Mu gitabo kitwa The Visual Made Verbal, Dogiteri Snyder yagiriye inama abakora amajwi asobanura videwo. Yaravuze ati: “Mujye mureka abateze amatwi bitahurire ibirimo kuba, bahereye ku bisobanuro bike byatanzwe ariko bitabogamye. Ibyo bisobanura ko utagombye kuvuga uti: “Yarakaye” cyangwa ngo: “yarakaye cyane.” Ahubwo ushobora kuvuga uti “yakambije agahanga,” cyangwa uti “arimo kurira”

Iyo abasobanura amajwi ya videwo barangije kwandika amagambo bazakoresha, utanga ijwi asubiramo ayo magambo bakamufata amajwi. Utanga ijwi yagombye gusoma neza. Michael Millen yabisobanuye agira ati: “Utanga ijwi ntiyagombye gushaka kurusha ibyiyumvo umuntu ukina muri videwo. Niba umukinnyi wa videwo afite ibyiyumvo byinshi, undi akaza amurusha byatuma uteze amatwi atekereza ko muri videwo harimo abakinnyi babiri.”

Nyuma yaho abashinzwe ibya tekinike batunganya bwa nyuma iyo videwo, hanyuma ikagezwa ku bahinduzi bo ku biro by’ishami byose kugira ngo bakore amajwi asobanura videwo mu rurimi rwabo. Michael yasobanuye ko gukora amajwi asobanura videwo zo mu makoraniro abiri aheruka, ikipe yazikoze byayitwaraga amasaha atatu kugira ngo ikore videwo y’umunota.

Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bahindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zirenga 1.000. Nubwo amajwi asobanura videwo atabariwemo, hari abavuga ko na yo ubwayo ni ururimi ukwarwo. Michael yaravuze ati: “Amajwi asobanura videwo afasha cyane abatabona, ni nko guhindura videwo ikava mu mafoto ikaba amajwi.”

Dushimira Yehova ko afasha abantu b’ingeri zose n’amoko yose kugira ngo babone inyigisho zibafasha gukomeza kugira ukwizera gukomeye.—Yesaya 65:13.

a Kuboneka hano byerekeza ku bwiza bw’ikintu cyangwa uko gikoze bituma kukibona byoroha kandi bikorohera abantu bafite ubumuga ku gikoresha.