9 MATA 2021
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Amakuru ya JW atera inkunga abavandimwe bo hirya no hino ku isi kandi agatuma bunga ubumwe
Ingingo ziboneka ku Makuru ya JW zivuga ku bavandimwe na bashiki bacu bahanganye n’ibitotezo zidutera inkunga yo kwihangana. Igice kivuga ngo “Icyo twabavugaho” kidufasha kubamenya. Ibyababayeho n’ibyo bivugira biradukomeza bigatuma twunga ubumwe kandi bikatwemeza ko bakomeje kwihanganira ibitotezo bafite ibyishimo. Inkuru zikurikira ziratwereka uko abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi bishimira izi ngingo.
Byatumye dutekereza ku byo dushobora gukora
Umuvandimwe Miguel Silva n’umugore we Mónica, (bagaragaye ku ifoto ibanziriza iyi ngingo) ni abapayiniya ba bwite muri Porutugali. Na bo bagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 kimwe natwe. Ibyo byatumaga bumva bahangayitse kandi bagahorana umunaniro. Icyakora, batewe inkunga n’Amakuru ya JW avuga ibyerekeye umuvandimwe Konstantin Bazhenov. Konstantin yifuzaga gusoma Bibiliya ariko nta yo yashoboraga kubona muri gereza. Icyakora ntibyamuciye intege, ahubwo yatangiye kwandukura imirongo yose yari yarafashe mu mutwe akajya ayikoresha nka Bibiliya. Ibyo byigishije Miguel na Mónica isomo ry’ingenzi. Miguel agira ati: “Aho gutekereza ku byo tudashoboye gukora muri iki gihe k’icyorezo, dutekereza ku byo dushobora gukorera mu rugo kandi tukabyishimira.”
Nanone, Miguel na Mónica biyemeje kurushaho gusoma Bibiliya buri munsi kandi bagatekereza ku byo basomye. Mónica yaravuze ati: “Twizeye ko Yehova azadufasha kwibuka ibintu byose twiyigishije igihe tuzaba tubikeneye.” Miguel yongeyeho ati: “Nanone inkuru y’umuvandimwe Bazhenov yaduteye inkunga yo kutabona igihe cya ‘Guma mu rugo’ nk’aho ari gereza ahubwo ko ari umwanya wo gutera abandi inkunga, kuririmbira Yehova twishimye no kunonosora amasengesho yacu.”
Dushobora kunesha ubwoba bw’ibitotezo
Mushiki wacu Christine Mouhima Etonde ni umupayiniya w’igihe cyose muri Kameruni; avuga ko yamaze imyaka myinshi atinya ibitotezo. Ariko asobanura uko yaje guhinduka agira ati: “Gusoma ingingo ziri ku Makuru ya JW zivuga uko abavandimwe na bashiki bacu bihanganiye ibitotezo byamfashije guhindura ibitekerezo. Iyo nsomye uko abavandimwe bitwaye, amasengesho yabo, uko barangwa n’akanyamuneza n’uko biteguye ibigeragezo hakiri kare, baba abakuze cyangwa abakiri bato, bituma nifuza kurushaho kumenya Yehova. Urukundo mukunda rwariyongereye cyane ku buryo mba numva niteguye guhangana n’ibitotezo nta gutinya. Mba numva nishimye, ngasenga Yehova kandi ngatekereza ku migambi ye.”
Twiteguye kuvuganira ukwizera kwacu
Umuvandimwe Iulian Nistor n’umugore we Oana bo muri Rumaniya, bakozwe ku mutima n’uburyo umuvandimwe Anatoliy Tokarev yavuganiye ukwizera kwe mu rukiko. Yari atuje, yubashye abari mu rukiko kandi yiyemeje gukomeza kuba indahemuka. Urugero rwe rwafashije Iulian na Oana gutekereza uko bavuganira ukwizera kwabo baramutse bari mu rukiko. Oana yaravuze ati: “Igihe twari muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, twatekereje uko twavuganira ukwizera kwacu turamutse tujyanywe mu rukiko. Icyakora ntibyatworoheye gusobanura ibyo twizera tubigiranye amakenga nk’uko wa muvandimwe wacu yabigenje. Igihe twarangizaga iyo gahunda twumvise turushijeho kwegera abavandimwe na bashiki bacu batotezwa. Nanone twiboneye akamaro ko kwitegura uko twavuganira ukwizera kwacu kandi byatwibukije ko kuba turi Abahamya ba Yehova biduhesha ishema.”
Byatumye nsuzuma uko nanonosora amasengesho yange
Mushiki wacu Anna Ravoajarison wo muri Madagasikari yabonye ko yagombaga kunonosora amasengesho ye, amaze gusoma inkuru y’umuvandimwe Jovidon Bobojonov. Anna yaravuze ati: “Iyo niriwe mpugiye mu kazi, numva amasengesho yange adafite ireme. Nsanga amagambo mbwira Yehova mba ntabanje kuyatekerezaho mbere y’uko nsenga, ibyo bigatuma mvuga amagambo nyasubiramo.” Amaze gusoma iyo nkuru, yiyumvishije uko Jovidon amerewe. Yaribajije ati: “Ese ngeze mu mimerere nk’iye nashobora gusenga ngusha ku ngingo? Ibyo byanyigishije ko ngomba kujya ngena igihe cyo gutekereza ku byo ndi buvuge mu isengesho mbere yo gusenga Yehova. Izi inkuru zivuga ku bavandimwe bacu, ziranshimisha rwose.”
Twumva dufitiye impuhwe abavandimwe bacu
Umuvandimwe Ruben Catarino n’umugore we Andreia b’abapayiniya b’igihe cyose muri Porutugali barushijeho gukunda abavandimwe babo. Ruben yaravuze ati: “Mu bihe byashize twabaga tuzi ko hari abavandimwe barimo batotezwa, ariko ntitwabaga tubazi. Ntitwabaga tuzi abo ari bo, uko babayeho cyangwa ibibazo bahanganye na byo. Twishimira cyane izo nkuru kuko zatumye tubamenya. Dushobora gusenga Yehova tubavuga mu mazina tukanamubwira ibibazo bafite. Ibyo byatumye urukundo dukunda abavandimwe bacu rwiyongera kandi bituma tuvuga amasengesho akora ku mutima.”
Kwiyigisha byarushijeho kunshimisha
Nta gushidikanya ko abenshi muri twe bumva bameze nka mushiki wacu w’umupayiniya wo muri Porutugali witwa Cecilia Cardoso wavuze ati: “Ibiba ku bavandimwe bacu byatumye ndushaho kwiyigisha Bibiliya. Kubera ko nongereye igihe namaraga niyigisha byatumye ndushaho kwiringira Yehova kandi urukundo mukunda ruriyongera. Azamfasha kunesha ubwoba. Niboneye ko dushya ubwoba iyo turetse kwishingikiriza kuri Yehova.”
Inkuru z’abavandimwe na bashiki bacu bo muri iki gihe bagaragaza ubutwari n’ukwizera dusanga ku rubuga rwa jw.org ziradushimisha cyane. Izo nkuru zituma tubasha kugira “ubutwari bwinshi tukavuga tuti “Yehova ni we umfasha, sinzatinya.’”—Abaheburayo 13:6.