31 KANAMA 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Amakuru y’ingenzi yaranze umwaka w’umurimo wa 2020
Mu mwaka w’umurimo wa 2020 habaye ibintu bidasanzwe byagize ingaruka ku murimo w’Abahamya ba Yehova bo ku isi hose. Ariko kandi, byagaragaje ko abavandimwe na bashiki bacu biyemeje gukomeza kunga ubumwe no kuba indahemuka.
Ingorane ya mbere twahanganye na yo ni icyorezo cya COVID-19, cyatumye isi yose ihungabana kurusha mbere hose.
Abahamya ba Yehova bahise bagira icyo bakora kugira ngo birinde icyo cyorezo. Bahise bashyiraho uburyo bushya bwo guteranira hamwe kugira ngo baterane inkunga kandi babwirize ubutumwa bwiza.
Dore zimwe mu “nkuru nziza” twumvise muri uyu mwaka utazibagirana.—Imigani 15:30.
Hasohotse Bibiliya
Mu mwaka w’umurimo wa 2020, umuryango wacu wasohoye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yaba yose cyangwa ibice byayo mu ndimi 36. Bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, inyinshi muri izo Bibiliya zasohotse hifashishijwe ikoranabuhanga. Ubu Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yaba yose cyangwa ibice byayo iboneka mu ndimi 193.
Raporo y’Inteko Nyobozi
Kuva ku itariki ya 18 Werurwe, buri kwezi abagize Inteko Nyobozi batugezagaho ibiganiro by’ihariye bivuga uko icyorezo gihagaze, byanyuraga ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library.
Muri raporo ya mbere umuvandimwe Stephen Lett yavuze ko nubwo iki cyorezo kiduhangayikisha, ari gihamya y’uko “turi ku iherezo ry’iminsi y’imperuka. Nta gushidikanya ko turi ku musozo w’iminsi y’imperuka!”
Nubwo turi mu bihe bikomeye umuvandimwe Lett yavuze ko: “Twe abagaragu ba Yehova tudashya ubwoba.”
Muri buri raporo haba harimo inkuru zitera inkunga z’Abahamya bo hirya no hino ku isi. Izo nkuru zigaragaza akamaro ko gukurikiza amabwiriza duhabwa n’Inteko Nyobozi. Inshuro nyinshi abayobozi ba leta bashimira Abahamya kubera ukuntu bakurikiza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.
Urwibutso rwari rwihariye
Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bahurira hamwe, kugira ngo bizihize Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba riba buri mwaka. Muri uyu mwaka ahantu henshi guteranira hamwe ntibyari byemewe. Muri iyo mimerere abantu ku giti cyabo cyangwa abagize imiryango, bishakiye ibigereranyo bikoreshwa mu Rwibutso kandi bakurikira disikuru bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo.
Hari aho batashoboraga gukoresha ikoranabuhanga rya videwo. Uko ni ko byari bimeze ku biro by’amashami 11 byo muri Afurika. Ibyo biro by’amashami byashyizeho gahunda y’uko abantu bakurikiranira disikuru y’Urwibutso kuri radiyo na tereviziyo. Iyo gahunda yatumye ababwiriza basaga 407.000 bakurikirana disikuru y’Urwibutso, tutabariyemo n’abandi bantu benshi bashimishijwe.
Amateraniro anyura kuri tereviziyo na radiyo
Inteko Nyobozi imaze kwemeza ko disikuru y’Urwibutso icishwa kuri radiyo na tereviziyo, yemereye ibiro by’amashami bimwe na bimwe gukoresha ubwo buryo no ku materaniro y’itorero. Ibyo byatumye ababwiriza bo muri ibyo bihugu badafite ubushobozi buhagije, bakurikirana amateraniro aba buri cyumweru kuri radiyo na tereviziyo. Ubu ibiro by’amashami bigera kuri 23 byo muri Afurika, u Burayi, Amerika ya Ruguru no muri Amerika y’Epfo bikoresha ubwo buryo.
Ibikorwa by’ubutabazi
Abavandimwe na bashiki bacu benshi kubona iby’ibanze bakenera birabagora kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19. Hirya no hino ku isi hashyizweho komite zishinzwe ubutabazi zisaga 400, kugira ngo zifashe ababwiriza kubona iby’ibanze bakenera. Mu mwaka w’umurimo wa 2020, Inteko Nyobozi yemeye ko miriyari zisaga 17 z’amafaranga y’u Rwanda zikoreshwa mu gufasha ababwiriza barenga 330.000 bibasiwe n’iki cyorezo.
Ikoraniro twarikurikiye kuri videwo
Ni ubwa mbere abantu bakurikiye ikoraniro ry’iminsi itatu kuri videwo. Abagize Inteko Nyobozi n’ababafasha batanze disikuru z’ikoraniro zose maze babafata amajwi n’amashusho. Izo videwo zahinduwe mu ndimi zirenga 500, maze zishyirwa ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library kugira ngo ababwiriza n’abandi bantu bashimishijwe bazirebere mu ngo zabo.
Ibitotezo birakomeje
Uretse iki cyorezo, abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi bahanganye n’ibitotezo bikaze.
Mu mwaka ushize mu Burusiya Abahamya babarirwa mu magana bagabweho ibitero kandi baranafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ubu mu Burusiya hari Abahamya bagera kuri 42 bafunzwe wongeyeho n’abandi 2 bo mu ntara ya Crimée. Kuva Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya rwafata umwanzuro wo guca Abahamya ba Yehova mu mwaka wa 2017, ingo zisaga 1000 z’abavandimwe zagabweho ibitero.
Muri Eritereya ni ho hari umubare munini w’Abahamya bafunzwe, ubu bagera kuri 52. Bamwe muri bo ni Paulos Eyasu, Isaac Mogos na Negede Teklemariam, bafunzwe guhera ku itariki ya 17 Nzeri 1994, bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare. Hari abandi bavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 26 bamaze imyaka isaga 10 bafunzwe.
Dukomeje gusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu bafunzwe kugira ngo bakomeze kugira ubutwari. Twizeye ko bazakomeza kuba indahemuka bakihanganira ibigeragezo.—Ibyahishuwe 2:10.
Bakomeje gushikama
Muri uyu mwaka w’umurimo ushize, Abahamya bo ku isi hose babereye Yehova indahemuka bakora umurimo we mu buryo butandukanye, baterana inkunga kandi bakubahiriza amabwiriza bahabwa n’Inteko Nyobozi hamwe n’abayobozi ba leta.
Imirimo Abahamya bakoze igaragaza urukundo bakunda Umuremyi wabo. Ubudahemuka bagaragaza buzabafasha guhangana n’ibigeragezo bikomeye bazahura na byo mu gihe kiri imbere.—Yakobo 1:2, 3.