23 KANAMA 2023
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Amavanjiri ane yasohotse mu rurimi rwa Awukani
Ku itariki ya 13 Kanama 2023, umuvandimwe Roy Zeeman wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Suriname yatangaje ko hasohotse ibitabo bine bya Bibiliya ari byo Matayo, Mariko, Luka na Yohana mu rurimi rwa Awukani. Iyo gahunda yihariye yabereye ku Nzu y’Amakoraniro yo mu mujyi wa Paramaribo, muri Suriname yakurikiwe n’abantu 2.713. Abandi bantu bagera kuri 691 bakurikiye iyo porogaramu hakoreshejwe ikoranabuhanga bari mu Nzu y’Ubwami muri Cayenne, Guyane no mu tundi duce twinshi. Ayo mavanjiri uko ari ane yahise asohoka mu buryo bwa elegitoronike. Nanone hatanzwe kopi zicapye za Bibiliya—Ubutumwa Bwiza Bwanditswe na Matayo. Naho kopi zicapye z’amavanjiri atatu asigaye zizasohokera rimwe, igihe bazaba barangije guhindura Bibiliya Ubuhinduzi bw’isi nshya Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rwa Awukani.
Awukani ni Igikerewole kivugwa ahanini n’abantu batuye muri Suriname no muri Guyane. Ni ururimi ruvugwa ariko nta nyandiko nyinshi rugira. Ababwiriza bari mu matorero akoresha ururimi rwa Awukani iyo bari mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza, bakoresha Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu rurimi rw’Igisinarantongo. Nubwo abantu benshi bo muri Suriname bavuga igisinarantongo, abenshi mu bavuga Awukani ntibakivuga neza. Ubwo rero, inshuro nyinshi ababwiriza iyo bari mu murimo wo kubwiriza bahura n’ikibazo cyo kubanza gusobanurira abantu imirongo yo muri Bibiliya mu Cyawukani. Hari umuhinduzi wavuze ati: “Twishimiye cyane kubona iyi Bibiliya, kandi izafasha abavuga ururimi rwa Awukani kwishimira cyane Ijambo ry’Imana, baba abakuru n’abato cyangwa abafite ubumenyi butandukanye.”
Twishimanye n’abavandimwe na bashiki bacu bavuga Awukani, kandi twizeye ko iyi Bibiliya izafasha abantu b’imitima itaryarya gusingiza Yehova.—Zaburi 34:1.