Soma ibirimo

20 MATA 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Batanga mpano bakoresheje interineti bitewe n’icyorezo cya Koronavirusi

Batanga mpano bakoresheje interineti bitewe n’icyorezo cya Koronavirusi

Abavandimwe na bashiki bacu bo mu bihugu byinshi bagize icyo bahindura kugira ngo bakomeze kubwiriza no kuyoboka Imana muri iki gihe k’icyorezo cya Koronavirusi. Ahenshi, kujya mu materaniro mu Nzu y’Ubwami ntibigishoboka, ahubwo baterana bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Ibyo byatumye benshi bahuza n’imimerere, bagashyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose batanga impano, bakoresheje interineti.

Abahamya ba Yehova bo mu bihugu bisaga 112 bashobora gukoresha urubuga rwa donate.pr418.com bagatanga impano bakoresheje interineti, urugero nko gukoresha amakarita ya banki.

Ubu hari abavandimwe na bashiki bacu bishyiriyeho gahunda ihoraho yo gutanga impano ku rubuga rwa donate.pr418.com, kubera ko gutangira impano ku Nzu y’Ubwami bitagishoboka. Mushiki wacu witwa Susan Cohen wo muri Amerika, akaba afite imyaka 74, akoresha ubwo buryo buhoraho bwo gutanga impano. Agira ati: “Biroroshye cyane; niba mbishobora n’undi wese yabishobora. Kumenya ko impano ntanga zishyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose biranshimisha cyane.”

Umuvandimwe Eduardo Paiva wo muri Burezili, kera yatekerezaga ko gutanga impano kuri donate.pr418.com ari ubundi buryo bwo gutanga impano bugenewe abantu badashobora kuyishyirira mu gasanduku. Agira ati: “Ubu nabonye ko ari uburyo bwiza bwo gukomeza gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose muri ibi bihe bikomeye. Dushobora gukoresha ubu buryo kugira ngo dukomeze gushimira no kugaragaza urukundo muri iyi minsi y’imperuka.”

Umuvandimwe Gajus Glockentin uhagarariye Ibiro Bishinzwe Icungamutungo ku kicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova i Warwick muri leta ya New York, agira ati: “Kubona ukuntu abavandimwe bifuza gushyigikira umurimo w’Ubwami biteye inkunga rwose. Dushimira abatanga izo mpano bose. Duhora tugenzura aho twagabanya amafaranga akoreshwa mu bikorwa byacu byo hirya no hino ku isi kugira ngo turusheho gukoresha neza impano zitangwa. Nubwo byabaye ngombwa ko bamwe bagabanya umubare w’amafaranga batangagaho impano, ubushake bwabo bwo gushyigikira umuryango wa Yehova buracyahari.”—2 Abakorinto 9:7.