Soma ibirimo

5 KANAMA 2024
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Bibiliya icumi zasohotse mu kwezi kwa Nyakanga 2024

Bibiliya icumi zasohotse mu kwezi kwa Nyakanga 2024

Ururimi rw’amarenga yo muri Malawi

Ku itariki ya 5 Nyakanga 2024, umuvandimwe Colin Carson uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Malawi yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’amarenga yo muri Malawi. Iryo tangazo ryatanzwe ku munsi wa mbere w’ikoraniro ry’iminsi itatu ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza,” ryabereye mu mujyi wa Lilongwe muri Malawi. Iryo koraniro ryitabiriwe n’abantu bagera kuri 331. Nanone iyo Bibiliya yashyizwe ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library Sign Language ku buryo abantu bashoboraga guhita bayikuraho.

Ubwo ni bwo buhinduzi bwa mbere bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bwuzuye bwo mu rurimi rw’amarenga yo muri Malawi. Urwo rurimi rukoreshwa n’abantu barenga 400.000. Ubu muri Malawi hari amatorero 16 n’amatsinda 8 akoresha ururimi rw’amarenga, arimo abavandimwe barenga 600.

Ikibemba

Ku itariki ya 19 Nyakanga 2024, umuvandimwe Gage Fleegle wo mu Nteko Nyobozi, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya ivuguruye mu rurimi rw’Ikibemba. Iryo tangazo ryatanzwe ku munsi wa mbere w’ikoraniro ry’iminsi itatu ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza” ryabereye muri sitade ya Levy Mwanawasa mu mujyi wa Ndola muri Zambiya. Iryo koraniro ryari ryitabiriwe n’abantu bagera 23.336 imbonankubone. Naho abagera ku 5.920 bakurikiye iryo tangazo bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo bari ahantu hagera kuri hatanu habereye ikoraniro. Abateraniye aho hantu hagera kuri hatandatu habereye ikoraniro bose bahawe iyo Bibiliya. Bibiliya ndetse n’amajwi y’igatabo cya Rusi, 1 Yohana, 2 Yohana na 3 Yohana byashyizwe ku rubuga rwacu ku buryo ababyifuza bashoboraga guhita babikuraho.

Bibiliya ya mbere y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yo mu rurimi rw’Ikibemba yasohotse mu mwaka wa 2008. Ugereranyije muri Zambiya hari abantu bagera kuri miriyoni enye bavuga ururimi rw’Ikibemba. Nanone hari amatorero agera ku 1.856 n’amatsinda 8 akoresha urwo rurimi arimo abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 131.351.

Igikishe

Ku itariki ya 19 Nyakanga 2024, umuvandimwe José Torres uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami by’Amerika yo Hagati, yatangaje ko hasohotse Bibiliya—Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo mu rurimi rw’Igikishe. Iryo tangazo ryatanzwe mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka 2024 ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza,” ryabereye i San Lucas Sacatepéquez muri Gwatemala. Hari hateranye abantu bagera kuri 405 kandi bose batahanye Bibiliya. Nanone yashyizwe ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library ku buryo abantu bashoboraga guhita bayikuraho.

Ugereranyije hari abantu barenga miriyoni bavuga ururimi rw’Igikishe kandi abenshi baba muri Gwatemala, ari naho itorero rya mbere rikoresha ururimi rw’Igikishe ryashingiwe mu mwaka wa 2010. Ubu hari amatorero 16 muri Gwatemala akoresha urwo rurimi, arimo abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 387.

Igicuwabo/Ikimakuwa-Meetto/Ikimakuwa-Shirima/Iginsenga (Mozambike)/Igifimbi/Igitewe/Igicwa

Ku itariki ya 28 Nyakanga 2024, muri sitade (Estádio Nacional do Zimpeto) iri i Maputo muri Mozambique, habereye amateraniro yihariye. Abantu bagera ku 26.025 bateranye ayo materaniro imbonankubone. Abagera ku 64.570 bo bayakurikiranye bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo bari mu duce tugera kuri 16.

Muri ayo materaniro, Umuvandimwe Fleegle yatangaje Bibiliya zitandukanye zari zasohotse, kandi izo Bibiliya zose zabonekaga ku rubuga ku buryo abantu bashoboraga kuzikuraho kandi hari na za Bibiliya zicapye. Yatangaje ko hasohotse Bibiliya—Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo mu rurimi rw’Ikimakuwa-Meetto, Ikimakuwa-Shirima n’Iginsenga cyo muri Mozambike, Bibiliya Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Igicuwabo, Igifimbi n’Igitewe, hamwe na Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya mu rurimi rw’Igicwa.

Ubu Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yuzuye cyangwa ibice byayo iboneka mu ndimi 300, ubariyemo n’izi tumaze kuvuga.