Soma ibirimo

17 KAMENA 2021
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yasohotse mu rurimi rw’Igitajiki

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yasohotse mu rurimi rw’Igitajiki

Ku itariki ya 13 Kamena 2021, umuvandimwe Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobozi, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya mu rurimi rw’Igitajiki. Iyo Bibiliya yasohotse mu buryo bwa eregitoronike, mu muhango wabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo.

Icyo twavuga kuri uyu mushinga

  • Igitajiki kivugwa n’abantu bagera kuri miriyoni 14, muri bo abagera kuri miriyoni 5 baba muri Tajikisitani

  • Abahinduzi baturutse mu bihugu bitandukanye bamaze imyaka igera kuri ine bakora kuri uyu mushinga

Umwe muri abo bahinduzi yaravuze ati: “Iyi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya mu rurimi rw’Igitajiki, izafasha abayisoma guhita basobanukirwa ibyo basoma kandi kubishyira mu bikorwa biborohere. Nta gushidikanya ko izafasha abantu kuba inshuti za Yehova, we Mwanditsi wa Bibiliya.”—Yakobo 4:8.