Soma ibirimo

Umuvandimwe Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobozi asohora Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye mu Gikorowate n’Igiseribe

29 MATA 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu Gikorowate n’Igiseribe

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu Gikorowate n’Igiseribe

Ku itariki ya 25 Mata 2020, umuvandimwe Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobozi yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye mu Gikorowate n’Igiseribe hakoreshejwe disikuru yari yafashwe kuri videwo. Bibiliya yo mu Giseribe yasohotse iri mu nyuguti z’Ikiromani n’iz’Igisirilike.

Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya leta yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, amatorero yo muri Bosiniya na Herizegovina, Korowasiya, Montenegro na Seribiya ntiyateraniye hamwe ngo yumve iyo disikuru, ahubwo bayikurikiranye kuri videwo. Abantu 12.705 barebye iyo disikuru.

Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Korowasiya no muri Seribiya bareba videwo ya disikuru itangaza ko Bibiliya ivuguruye yasohotse

Umwe mu bavandimwe bakurikiranye iyo disikuru, yavuze ko Bibiliya ivuguruye “ifite agaciro kenshi,” yongeraho ati: “Numva ari nk’aho Yehova arimo amvugisha ku giti cyange.” Undi muvandimwe w’umusaza w’itorero yaravuze ati: “Iyo nsoma iyi Bibiliya ivuguruye mu rurimi rwange kavukire, ndushaho kumva ko Yehova ankunda. Menya ko ankunda kandi anyitaho. Ninjya gutera inkunga abagize itorero, nzaba nshobora gufasha abavandimwe na bashiki bacu kubumvisha ukuntu Yehova abakunda kandi abona ko bafite agaciro.”

Imirimo yo guhindura iyo Bibiliya yatangiye mu mwaka wa 1996. Nyuma y’imyaka itageze kuri itatu, ni ukuvuga muri Nyakanga 1999, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo yasohotse mu Gikorowate no mu Giseribe. Nyuma y’imyaka irindwi, ni ukuvuga mu wa 2006, Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse muri izo ndimi zombi.

Twiringiye ko izo Bibiliya zivuguruye zihinduye neza kandi zumvikana z’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu Gikorowate n’Igiseribe, zizakomeza gufasha abasomyi bose kwibonera ko “ijambo ry’Imana ari rizima.”—Abaheburayo 4:12.