Soma ibirimo

14 UKWAKIRA 2022
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu Gisamowa

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu Gisamowa

Ku itariki ya 9 Ukwakira 2022, hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye mu Gisamowa. Umuvandimwe Geoffrey Jackson wo mu Nteko Nyobozi yatangaje ko iyo Bibiliya yasohotse muri disikuru yafashwe amajwi n’amashusho mbere y’igihe, yakurikiranywe n’ababwiriza bo muri American Samoa, Ositaraliya, New Zealand no muri Samoa. Disikuru ikirangira hatanzwe Bibiliya zicapye kandi na Bibiliya yo mu bwoko bwa elegitoronike kugira ngo abazishaka bayibone

Abahamya ba Yehova batangiye kubwiriza muri Samowa mu mwaka wa 1931, kandi itorero rya 1 ryashinzwe mu mugi wa Apia mu mwaka wa 1953. Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse bwa mbere mu Gisamowa mu mwaka wa 2009. Iyo Bibiliya yashimishije abantu bose, baba Abahamya ba Yehova n’abatari bo, kubera ko ihinduye neza kandi kuyibona bikaba bitagoye.

Ibiro byitaruye by’ubuhinduzi bw’Igisamowa biri i Siusega, muri Samowa

Hakozwe ibishoboka byose kugira ngo iyi Bibiliya ivuguruye, ikoreshe imvugo yoroshye, yumvikana neza kandi ihuje n’ukuri. Hari umuhinduzi wavuze ati: “Abantu bo muri Samowa bubaha cyane Bibiliya. Ibyo byatumye ikipe y’ubuhinduzi, ikoresha ururimi rworoshye kandi rwumvikana neza. None ubu Yehova yaradufashije, dufite Bibiliya ivuguruye yuzuye mu rurimi rwacu kandi izatugirira akamaro twese.”

Twiringiye ko iyi Bibiliya izafasha abazayisoma kungukirwa n’ibitekerezo by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana.—Zaburi 139:17.