Soma ibirimo

12 MATA 2022
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya iri mu nyandiko isomwa n’abatabona yabonetse mu zindi ndimi eshatu

Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya iri mu nyandiko isomwa n’abatabona yabonetse mu zindi ndimi eshatu

Mu mezi make ashize, Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya iri mu nyandiko isomwa n’abatabona yasohotse mu zindi ndimi eshatu: Ikidage, Igikoreya n’Ikinyawukereniya. Amafayiri yo mu bwoko bwa eregitoronike yashyizwe ku rubuga rwa jw.org. Amafayiri yo mu rurimi rw’Igikoreya n’ayo mu Kinyawukereniya ari mu nyandiko isomwa n’abatabona ashobora no gukoreshwa ku mashini igendanwa abafite ubumuga bwo kutabona bakoresha bandika ari yo bita notetakers. Naho amafayiri yo mu Kidage yo ashobora gusomwa hakoreshejwe porogaramu zisoma umwandiko.

Umuvandimwe wo muri Koreya asoma Bibiliya iri mu nyandiko y’abatabona akoresheje notetaker

Nubwo hari abatabona bakunda gukoresha ibitabo byafashwe amajwi no gukoresha imashini igendanwa bakoresha bandika cyangwa basoma, abenshi bahitamo gukoresha inyandiko isomwa n’abatabona icapye ku mpapuro. Kopi zicapye za Bibiliya mu nyandiko isomwa n’abatabona mu rurimi rw’Ikidage zarangije gucapwa no kohererezwa ababwiriza. Naho izo mu rurimi rw’Igikoreya zizohererezwa ababwiriza mu mezi ari imbere. Muri Ukraine ho kubera intambara, gutanga izo Bibiliya byabaye bihagaze.

Kugira ngo haboneke Bibiliya mu nyandiko isomwa n’abatabona, umwandiko wose hamwe n’ibisobanuro bigomba kubanza kwandikwa mu nyandiko isomwa n’abatabona. Imfashanyigisho zose, urugero nk’amafoto n’imbonerahamwe bigomba guhindurwa mu buryo abatabona babisobanukirwa neza.

Mushiki wacu utabona uba mu Budage yaravuze ati: “Ntabwo njya mpfa kwibagirwa ibyo nasomye iyo nkoresheje inyandiko isomwa n’abatabona. Ni byo binkora ku mutima kurusha kubitega amatwi gusa. Byatumye ndushaho gukunda Yehova kandi ndamwizera.”

Hejuru ibumoso: Imashini ikoreshwa mu kwandika inyandiko y’abatabona ku mpapuro zabigenewe. Hagati: Mushiki wacu ushyize akagozi muri Bibiliya iri mu nyandiko y’abatabona, mbere y’uko ayiteranya. Iburyo: Bibiliya zigiye kohererezwa ababwiriza batabona

Bibiliya zose zo mu nyandiko ikoreshwa n’abatabona zicapirwa i Wallkill muri leta ya New York muri Amerika, hakoreshejwe imashini icapa inyandiko y’abatabona. Iyo mashini ishyira iyo nyandiko imeze nk’utudomo ku mpapuro zihariye maze bazihuza zigakora imibumbe. Iyo mibumbe yoherezwa ku biro by’ishami byayitumije kugira ngo zihabwe ababwiriza. Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi by’Isi Nshya ishobora kugira imibumbe irenga 30 kandi ikaba yashyirwa mu kabati gafite hafi uburebure bya metero 2.

Umwe mu batunganyije inyandiko y’abatabona mu Gikoreya yagize ati: “Iyo dutekereje ukuntu iyo Bibiliya izatuma abavandimwe na bashiki bacu bafite ubumuga bwo kutabona barushaho kuba inshuti za Yehova kandi ikabahumuriza bituma turushaho gushimira Yehova.”

Twizeye ko izi Bibiliya zizafasha abavandimwe na bashiki bacu bafite ubumuga bwo kutabona, mu gihe Yehova ‘abahaza ibyiza’.—Zaburi 107:9.