Soma ibirimo

Umuvandimwe Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobazi, atangaza ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’amarenga yo mu Burusiya. Ababwiriza bakurikiranye iyo gahunda bari mu duce dutandukanye: (ukurikije urushinge rw’isaha uhereye hejuru ibumoso) muri Ukraine; Lativiya; Astana muri Kazakisitani no muri Almaty muri Kazakisitani

31 GICURASI 2023
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu rurimi rw’amarenga yo mu Burusiya

Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu rurimi rw’amarenga yo mu Burusiya

Ku itariki ya 27 Gicurasi 2023, umuvandimwe Mark Sanderson, wo mu Nteko Nyobozi, yatangaje ko hasohotse Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’amarenga yo mu Burusiya. Iyo ni yo Bibiliya ya mbere yuzuye isohotse muri urwo rurimi. Abantu bagera ku 148 bakurikiranye uwo muhango imbonankubone, naho abandi bagera ku 5.000 bari mu bihugu bigera kuri 15, bakurikiranye iyo gahunda irimo kuba bakoresheje ikoranabuhanga cyangwa bakurikirana iyafashwe amajwi n’amashusho. Iyo Bibiliya yahise ishyirwa ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library yo mu rurimi rw’amarenga.

Hari umuvandimwe ufite ubumuga bwo kutumva wavuze ati: “Igihe narebaga Bibiliya mu rurumi rw’amarenga, byatumye ndushaho kwiyumvisha uburyo Yesu yumvaga ameze igihe yabona abantu bababara. Narayikunze cyane!”

Mbere y’uko iyo Bibiliya isohoka, Abahamya ba Yehova bafite ubumuga bwo kutumva bakoreshaga Bibiliya icapye yo mu rurimi rw’Ikirusiya. Icyakora, bitewe n’uko ururimi rw’amarenga yo mu Burusiya rusobanura ibintu byose, iyo ababwiriza bafite ubumuga bwo kutumva basomaga Bibiliya icapye byarabagoraga gusobanukirwa imvugo zimwe na zimwe.

Urugero, mu nkuru ibineka mu 1 Abami 17, umupfakazi w’i Sarefati yabwiye umuhanuzi Eliya ko we n’umuhungu we bari bupfe nibamara kurya ibyo bari basigaranye. Ababwiriza bamwe na bamwe bafite ubumuga bwo kutumva batekerezaga ko ayo magambo agaragaza ko ibyokurya by’uwo mupfakazi byari birimo uburozi. Icyakora mu rurimi rw’amarengo, ayo magambo bayasobanuye ku buryo umuntu yumva ko ibyo ari byo biryo uwo mpfakazi yari asigaranye imbere n’inyuma.

Ururimi rw’amarenga yo mu Burusiya, rukoreshwa n’abantu bo mu bihugu bitandukanye no mu mico itandukanye. Icyakora, abahinduzi bazirikanye ko hari amarenga asobanura ibintu bitandukanye mu duce tumwe na tumwe. Hari umuhinduzi wavuze ati: “Ikimenyetso kimwe gishobora gusobanura ‘icyaha’ mu gace kamwe, mu kandi kigasobanura ‘Imana.’ Nanone, ikimenyetso gisobanura ‘igihano’ mugace kamwe mu kandi gisbanura ‘nyuma’ cyangwa ‘ubukene.’ Abahinduzi bagerageje gukoresha ibimenyetso bizwi n’abantu benshi.”

Twishimanye n’abavandimwe na bashiki bacu bakoresha amarenga yo mu Burusiya kandi dushimira Yehova kuba yarabahaye iyo mpano nziza cyane.—Imigani 10:22.