31WERURWE 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Fasha abageze mu zabukuru kwifatanya mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo
Muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi, Abahamya bageze mu za bukuru, na bo bashobora kuzahazwa n’iyo ndwara, ariko bakomeje gukurikiza amabwiriza bahabwa n’abayobozi bo mu bihugu byabo yabafasha kwita ku buzima bwabo kandi ntibava mu ngo zabo. Icyakora nubwo bimeze bityo, ntibigunze. Bakomeje kwifatanya mu materaniro no gukora umurimo wo kubwiriza.
Hari mushiki wacu w’imyaka 94 wo mu mugi wa Roma mu Butaliyani, wabatijwe mu mwaka 1952, n’ubundi iki cyorezo cyateye atava mu rugo kubera izabukuru. Rimwe na rimwe ntiyashoboraga gukurikirana amateraniro yo mu itorero rye, ni yo mpamvu yarebaga amateraniro yashyizwe ku rubuga rwa JW Stream. Icyakora, muri iki gihe abasaza bakora uko bashoboye ngo abagize itorero, babashe gukurikira amateraniro bakoresheje videwo. Ubu uwo mushiki abasha gukurikirana amateraniro yo mu itorero rye.
Nanone hari mushiki wacu witwa Stephanie Aitken, utuye mu mugi Spanish Fork, muri leta ya Yuta, muri Amerika, ufite ubumuga bwo kutavuga, uba mu kigo kita ku bafite ubumuga kandi ntiyemerewe gusurwa. Hari umusaza w’itorero n’umugore we, bahuriye na we ku irembo ry’icyo kigo, maze bamufasha gushyira mu gikoresho ke cya eregitoronike porogaramu yamufasha gukurikirana amateraniro kuri videwo mu rurimi rw’amarenga. Igihe Aitken yamaraga gushyira iyo porogaramu mu gikoresho ke, yarishimye cyane. Ubu ashimishwa n’uko akomeza gushyikirana n’abagize itorero rye.
Muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi, kubona ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi bakomeje gukoresha ikoranabuhanga bagakomeza ibikorwa byabo byo kuyoboka Imana, bitwibutsa ubuhanuzi buboneka muri Yesaya 60:16, havuga ko abagize ubwoko bwa Yehova bari ‘konka amashereka y’amahanga.’ Tuzi ko Yehova azakomeza kuba igikenewe cyose ngo afashe abagize ubwoko bwe mu bihe by’amakuba.
Hejuru ibumoso: umugabo n’umugore bo muri Suwede, hepfo ibumuso umuvandimwe wo mu Bufaransa, iburyo: umugabo n’umugore bo muri Koreya y’Epfo bakurikirana amateraniro
Umugabo n’umugore bo muri Noruveje babwiriza bakoresheje terefoni
Umugabo n’umugore bo mu Butaliyani bari guterwa inkunga n’umusaza bakoresheje ikoranabuhanga