21 WERURWE 2024
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Gahunda idasanzwe yo kubwiriza muri Boliviya no muri Kolombiya yageze kuri byinshi
Kuva ku itariki ya 1 Ugushyingo 2023 kugeza ku itariki ya 31 Mutarama 2024, Abahamya ba Yehova barenga 19.000 bifatanyije muri gahunda idasanzwe yo kubwiriza muri Boliviya na Kolombiya. Icyo gihe Abahamya ba Yehova batangazaga ubutumwa bwo muri Bibiliya butanga ihumure mu rurimi rw’Icyesipanyole no mu zindi ndimi 18 harimo n’ururimi rw’amarenga rwo muri Boliviya n’urwo muri Kolombiya.
Umuvandimwe uvuga Icyesipanyole wari mu mujyi wa Guadalupe muri Kolombiya yaratangaye igihe umugore yakinguraga maze akamubwira ati: “Tumaze iminsi tubategereje!” Uwo mugore yamubwiye ko hari hashize iminsi mike we n’umugabo we bibaza niba bagombye kwizihiza iminsi mikuru y’idini imwe n’imwe. Umugabo we yamubwiye ko yari aherutse kubona abavandimwe bacu babwiriza muri ako gace. Ubwo rero yari yizeye ko bari kuzaza kubwiriza iwe mu gihe cya vuba maze bakabasubiza ibibazo bibazaga. Abavandimwe bishimiye gufasha uwo muryango gusobanukirwa icyo Bibiliya yigisha kandi bashaka undi muntu uzajya abasura.
Igihe bashiki bacu babiri babwirizaga mu mujyi wa Cuatro Cañadas muri Boliviya, hari umugore witwa Miguelina basanze hafi y’iduka. Bamaze kumenya ko yari aherutse gupfusha umuntu, bashiki bacu bamusomeye mu Byahishuwe 21:3, 4. Miguelina yifuje kwiga byinshi kuri Bibiliya. Ikibabaje ni uko yari atuye kure kandi nta na telefone yagiraga. Ariko hashize iminsi myinshi, igihe abo bashiki bacu babiri barimo babwiriza mu nkengero z’uwo mujyi, bageze ku nzu yarimo umukobwa, mu gihe baganiraga na we, mu buryo butunguranye babonye Miguelina asohotse muri iyo nzu. Abo bashiki bacu batunguwe no kumenya ko uwo mukobwa barimo baganiriza ari uwa Miguelina. Bose barishimye cyane birabarenga. Bashyizeho gahunda yo gutangira kwigisha Bibiliya uwo muryango wose.
Twizeye ko Yehova azakomeza guha imigisha abo bavandimwe na bashiki bacu bifatanyije muri iyo gahunda yo kubwiriza ndetse n’abandi bagaragu be mu gihe babwiriza ubutumwa bwiza “mu baremwe bose bari munsi y’ijuru.”—Abakolosayi 1:23.