Soma ibirimo

14 UGUSHYINGO 2019
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Gahunda yihariye yo kubwiriza abavuga Icyarabu

Gahunda yihariye yo kubwiriza abavuga Icyarabu

Kuva ku itariki ya 31 Kanama kugera ku ya 26 Ukwakira 2019, Abahamya baturutse mu bihugu 19 bifatanyije muri gahunda yo kwigisha Bibiliya abavuga ururimi rw’Icyarabu, bari mu Budage no muri Otirishiya. Iyo gahunda yihariye yitabiriwe n’Abahamya 1.782. Abo Bahamya bamaze amasaha 40.724 bigisha abantu Bibiliya, berekana videwo zakozwe n’Abahamya inshuro 4.483, kandi batanga ibitabo 24.769.

Mu myaka mike ishize, abarenga miriyoni bahungiye mu Budage no muri Otirishiya, kandi abenshi muri bo baturutse mu bihugu bivuga Icyarabu. Inyinshi muri izo mpunzi ntizigeze zumva ubutumwa buhumuriza bwo muri Bibiliya. Abahamya baturutse muri Kanada, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abo mu bihugu bitandukanye by’i Burayi, bifatanyije n’abandi 1.108 bo mu Budage no muri Otirishiya basanzwe bigisha Bibiliya abavuga Icyarabu. Abifatanyije muri iyo gahunda bageze mu duce 24, harimo n’imigi ikomeye urugero nka Berlin, Cologne, Dresde, Francfort, Graz, Hambourg na Vienne.

Umuhamya wo muri ako gace yaravuze ati: “Ntitwari tuzi ko iyi gahunda izadushimisha bigeze aha! Abahamya baturutse mu bindi bihugu baradufashije cyane kandi rwose twarabyishimiye. Twashimishijwe no kuba twarabonye uburyo bwo kwifatanya muri iyi gahunda yihariye.”

Nyuma y’uko umusore ukiri muto uvuga Icyarabu agiye mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, yegereye Umuhamya aramubaza ati: “Uzi icyo ijambo mahabba risobanura mu Kidage?”

Uwo muhamya yamusubije ko risobanura “Urukundo.”

Uwo musore yahise amubwira ati: “Ni byo, icyo ni cyo nabonye mu materaniro yanyu uyu munsi! Buri wese yansuhuzanyaga akanyamuneza. Nabonye abantu baturuka mu bihugu bitandukanye bunze ubumwe. Abantu bose baramutse bameze nk’uko nababonye, isi yarushaho kuba nziza!”

Undi mugabo yaravuze ati: “Muri abahanga mu gushyikirana n’abantu, rwose muri umuryango mwiza ku isi hose.”

Hari umuryango umaze umwaka utuye mu Budage, waturutse mu gihugu gikoresha ururimi rw’Icyarabu watumiye Abahamya ngo basangire ka cyayi. Abo bahamya bamaze kubibwira, umugore wo muri urwo rugo yarababajije ati: “Muri Abahamya ba Yehova?” Igihe uwo Muhamya yamwemereraga, yahise asubiza ati: “Ntibishoboka! Nari maze amezi menshi mbashakisha narababuze. Nageze n’ubwo njya aho gari ya moshi zihagarara ndeba ko nahabasanga. None murizanye! Ni Imana ibazanye rwose.”

Yehova yahaye umugisha abavandimwe na bashiki bacu barangwa n’ishyaka, bifatanyije muri iyo gahunda yihariye yo kugeza ubutumwa bwo muri Bibiliya butanga ibyiringiro ku “bantu bo mu mahanga yose.”—Matayo 28:19.