Soma ibirimo

Igihe Umunara w’Umurinzi No. 2 2020, ufite umutwe uvuga ngo: “Ubwami bw’Imana ni iki?,” watangwaga mu mwaka wa 2023

29 UGUSHYINGO 2023
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Gahunda yo kubwiriza muri Nzeri 2023 yatumye ubutumwa bw’Ubwami bugera ku bantu bo ku isi hose

Gahunda yo kubwiriza muri Nzeri 2023 yatumye ubutumwa bw’Ubwami bugera ku bantu bo ku isi hose

Muri Nzeri 2023, Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bifatanyije muri gahunda idasanzwe yo gutangaza Ubwami bw’Imana. Bakoresheje Umunara w’Umurinzi No. 2 2020, ufite umutwe uvuga ngo: “Ubwami bw’Imana ni iki? a Ingero zikurikira zigaragaza ibintu bishishikaje iyo gahunda yagezeho.

U Bwongereza

Igihe muri icyo gihugu batangaga iyo gazeti, Mark n’umwana we w’umuhungu ufite imyaka 10 witwa Flynn wo muri Southport, bakigera ku nzu ya mbere babwirije umugore. Uwo mugore yarishimye cyane maze yaka Mark Umunara w’Umurinzi yari afite mu ntoki hanyuma areba ikibazo kiri ku gifubiko cy’iyo gazeti. Yaravuze ati: “Siniyumvisha ukuntu mwaje kunsura uyu munsi. Ndifuza rwose kumenya igisubizo cy’icyo kibazo.” Yabasobanuriye ko umuhungu we yari aherutse gupfa kandi ko yari akeneye guhumurizwa. Ako kanya Mark yahise amubwira ibirebana n’amasezerano y’Ubwami avuga iby’umuzuko. Byamukoze ku mutima cyane kandi yifuza kumenya byinshi. Igihe Mark na Flynn basubiraga kumusura, uwo mugore n’umugabo we bemeye agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose kandi batangira kwiga Bibiliya.

Indoneziya

Igihe Umuvandimwe Frederick yari ku murongo kwa mugaga muri Indoneziya, yatangije ikiganiro umugabo n’umuhungu we. Amaherezo Frederick yavuze ibijyanye n’amasezerano yo muri Bibiliya avuga ko vuba aha ubumuga n’indi mibabaro yose bizavaho. Nyuma yaho yasabye uwo mubyeyi gusoma amagambo ya Yesu avuga iby’Ubwami bw’Imana, aboneka muri Matayo 6:9, 10, Frederick yaramubajije ati: “None se imibabaro izavaho ite?” Uwo mugabo yaramushubije ati: “Imana ni yo izayikuraho ikoresheje Ubwami bwayo.” Hanyuma uwo mugabo yabajije icyo Ubwami bw’Imana ari cyo ariko bahamagaye uwo mwana, maze we na papa we bahita bagenda. Frederick yahise aha uwo mugabo iyo gazeti na aderesi ze. Ku munsi ukurikiyeho Frederick yatangajwe no kubona uwo mugabo n’umugore we hamwe n’umuhungu wabo baje kumureba, kugira ababwire byinshi ku birebana n’Ubwami bw’Imana. Frederick yemeye ko bazakomeza kujya baganira.

Malawi

Muri Malawi, bashiki bacu babiri bahaye umuyobozi w’umudugudu uwo Munara w’Umurinzi maze bamusobanurira ko vuba aha Ubwami bw’Imana buzategeka isi. Uwo muyobozi yaramubajije ati: “Ubwo se bishatse kuvuga ko vuba nzava ku butegetsi?” Bamaze kumwereka ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine buzakemura ibibazo by’abantu, uwo muyobozi yaravuze ati: “Yewe iyi ni inkuru nziza. Ndi umuyobozi ariko numvise ko nta muyobozi uzigera akora nk’ibyo Ubwami bw’Imana buzakorera abantu bo hirya no hino ku isi.” Uwo muyobozi yahise amusaba andi magazeti atanu nk’ayo kugira ngo azayahe abandi bayobozi. Nanone yababwiye ko n’ubutaha yiteguye kuzagirana na bo ibindi biganiro.

Megizike

Igihe mushiki wacu yari muri bisi mu gace ka Puebla muri Megizike, yabajije umugabo ugeze mu zabukuru niba ashobora kuganira na we ku butumwa bushishikaje. Uwo mugabo yarabyemeye maze asoma muri Matayo 6:9, 10. Hanyuma uwo mugabo yaramubajije ati: “Ubwami bw’Imana ni iki?, ni ubwa mbere naganira n’Abahamya ba Yehova.” Uwo mushiki wacu yamushubije icyo kibazo amwereka uwo Munara w’Umurinzi kuri telefone. Uwo mugabo yakomeje kubaza ibindi bibazo maze uwo mushiki wacu amusobanurira ukuntu yakoresha porogaramu ya JW Library kugira ngo abone ibisubizo. Uwo mugabo amaze kubona ko asigaranye umwanya muto kuri telefone ye, yatangiye gusiba ibintu bimwe na bimwe, hanyuma aravuga ati: “Kwiga ibijyanye n’Ubwami bw’Imana ni byo by’ingenzi cyane.” Barangije urugendo amaze gusoma iyo gazeti yose, bamaze kuganira ku isomo rya mbere ry’agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, kandi yari yemeye kwiga Bibiliya. Yashimiye uwo mushiki wacu cyane kandi ko yifuza kuza mu materaniro y’Abahamya.

Nouvelle Zélande

Igihe umuvandimwe Ben yabwirizaga ku nzu n’inzu muri icyo gihugu, hari umubyeyi yasobanuriye ko Ubwami bw’Imana bugiye gukuraho imibabaro yose. Yaravuze ati: “Biranshimishije kuba uje kunsura! Nijoro naraye ntasinziriye kubera ko nari mpangayikishijwe n’ibizambaho mu gihe kizaza.” Igihe Ben yasomaga mu Byahishuwe 21:4 akamusobanurira ko Ubwami bw’Imana buzakuraho indwara n’urupfu, uwo mugore yatangiye gusuka amarira. Yemeye uwo Munara w’Umurinzi, kandi yifuzaga guhita awusoma no kumenya byinshi kurushaho.

Sudani y’Epfo

Mu nkambi yo muri Sudani y’Epfo, abantu benshi bifuzaga kumenya byinshi ku birebana n’Ubwami bw’Imana. Mu masaha abiri gusa, Abahamya ba Yehova bari bamaze gutanga ibitabo bigera ku 1000 hakubiyemo n’uwo Munara w’Umurinzi twatangaga icyo gihe. Hari umwe muri izo mpunzi wavuze ati: “Mwaje mu gihe gikwiriye rwose. Ibi ni byo twari dukeneye!” Undi yabwiye abavandimwe ati: “Mwakoze kuza kudusura. Tuzi ko mwaturutse kure ariko turabinginze muzagaruke.”

Tayiwani

Bashiki bacu babiri bo muri Tayiwani bahuye n’umugabo wari ubabajwe cyane n’umuriro uherutse kwangiza byinshi muri Hawayi. Umwe muri bo yamweretse ifoto iri muri iyo gazeti igaragaza uko bizaba bimeze ku isi izaba yahindutse Paradizo. Yaravuze ati: “Bizaba ari byiza cyane isi nimera nk’uko imeze kuri iyi foto. Muri iyi si yuzuye inkuru mbi, birashimishije kumva ubutumwa nk’ubu buhumuriza.”

Twese twishimiye kwifatanya muri iyo gahunda yo kubwira abandi ko Ubwami bw’Imana ari na bwo bwonyine buzahumuriza abantu by’ukuri.—Abaroma 15:4.

Hasi hari ifoto igaragaza abavandimwe na bashiki bacu bo mu bihugu bitandukanye igihe batangaga iyo gazeti hirya no hino ku isi.

a Muri iyi ngingo ahantu hose twavuze Umunara w’Umurinzi, twavugaga Umunara w’Umurinzi No.2 2020.

 

Burukina Faso

Kosita Rika

Etiyopiya

Georgia

Indoneziya

U Butaliyani

Kenya

Megizike

Nouvelle Zélande

Panama

Polanye

Écosse

Koreya y’Epfo

Tayiwani

Togo

Wales