Soma ibirimo

8 MUTARAMA 2021
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Gutangaza Ubwami mu mwaka wa 2020: “Gahunda itazibagirana” yateye inkunga abavandimwe na bashiki bacu

Gutangaza Ubwami mu mwaka wa 2020: “Gahunda itazibagirana” yateye inkunga abavandimwe na bashiki bacu

Abahamya ba Yehova ntibazibagirwa gahunda yo kubwiriza yakozwe mu Gushyingo 2020. Icyorezo cyatumye abantu benshi batabasha kuva mu ngo, kandi n’uburyo twari dusanzwe dukoramo umurimo wo kubwiriza bwabaye buhagaze. Ariko nubwo byari bimeze bityo, Abahamya ba Yehova bagize gahunda yo gutangaza Ubwami bw’Imana ku isi hose. Ababwiriza babarirwa muri za miriyoni bahaye abacuruzi, abayobozi, abarimu, inshuti, bene wabo n’abandi, Umunara w’umurinzi No. 2 2020. Iyi gahunda yateye inkunga abantu bose bifuza kumva ubutumwa bwiza. Nanone yashimishije abayifatanyijemo kandi irabakomeza.

Reka turebe ibitekerezo n’inkuru z’ibyabaye ku bavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi.

AZIYA NA OSITARALIYA

Mushiki wacu Lucinda Furkin

Mushiki wacu wo muri Ositaraliya witwa Lucinda Furkin, ufite imyaka cumi n’umunani uherutse kubatizwa, yaranditse ati: “Nubwo muri icyo gihe nari ndwaye cyane niboneye ko Yehova yari anshyigikiye, akampa imbaraga zo kwihangana.”

Umugabo wo muri Nouvelle-Zélande yavuze ukuntu iyo gahunda yafashije umuryango we. Yaravuze ati: “Mfite abakobwa bane, umwe afite imyaka 7, undi afite 9, undi afite 11, naho undi afite 13. Kubona ko iyo gahunda yo kubwiriza ku isi hose ari inshingano twahawe na Yehova, Data wo mu ijuru wuje urukundo byadufashije gukomeza gahunda yacu yo kubwiriza buri munsi mu rwego rw’umuryango.”

BOTSWANA

Umugenzuzi w’akarere witwa Kagiso n’umugore we Lydia Marumo, boherereje amagazeti yo mu bwoko bwa eregitoronike bene wabo batari Abahamya. Abenshi babandikiye babashimira. Umwe muri bo w’umuganga yavuze ko iyo gazeti yayiboneye igihe. Yavuze ko bamwe mu barwayi avura bajya bamubaza ibibazo byerekeye Imana kandi ko abana be bakora ibikorwa by’ubupfumu. Kuri uwo mugoroba, uwo mugenzuzi n’umugore we baramuhamagaye batangira kumwigisha Bibiliya. Ubu biga kabiri mu cyumweru.

Umuvandimwe Kagiso Marumo n’umugore we Lydia

KANADA

Mushiki wacu Soroya Thompson

Mushiki wacu w’umupayiniya wo mu mugi wa Ontario witwa Soroya Thompson, yaranditse ati: “Iyi gahunda yatumye nibanda ku kintu k’ingenzi kurusha ibindi kandi ituma mbona ko hakiri byinshi byo gukora mu murimo. Nanone yanyibukije ko Yehova adukunda kandi inyemeza rwose ko adashaka ko hagira n’umwe urimbuka. Kuzirikana ibyo, byatumye ndushaho kwifatanya muri iyi gahunda.”

Mushiki wacu wo mu ntara ya British Columbia yaravuze ati: “Muri ibi bihe bikomeye, nahisemo kuba umupayiniya w’umufasha kugira ngo ntakomeza kwiheba. Byatumye numva merewe neza kandi bifasha n’umuryango wange.”

Ibiro by’ishami byo muri Kanada byavuze ko iyi gahunda yafashije imiryango kurushaho kunga ubumwe. Abana na bo bumvise bafite uruhare rukomeye mu murimo wo kubwiriza. Bandikaga amabaruwa yabo cyangwa bagafasha ababyeyi gufunga amabahasha, bagashyiraho udupapuro tugaragaza ko yishyuwe ku iposita kandi bagashaka aderesi.

FINILANDE

Umugenzuzi w’akarere n’umugore we Tuomisto baravuze bati: “Muri uyu mwaka, hano mu majyaruguru, ukwezi k’Ugushyingo kwatubereye kubi. Ubwo rero abavandimwe na bashiki bacu, cyanecyane abapayiniya, bishimiye iyi gahunda kuko yatumye bakomeza kurangwa n’ikizere, ntibiheba.”

Umuvandimwe Timo Tuomisto n’umugore we Eeva

Hari umugabo n’umugore we boherereje iyo gazeti umuntu baziranye, maze abandikira abashimira. Mu byo yanditse, hari aho yavuze ati: “Uyu munsi, [nasomaga Bibiliya] mu gitabo cya Yakobo. Kivuga ko ukwizera kutagira imirimo kuba gupfuye. Buri gihe Abahamya ba Yehova bashakisha abantu kugira ngo babasobanurire Bibiliya kandi bayibigishe. Baba bakora ibikorwa bituma ukwizera gukomera.”

U BUGIRIKI

Ibiro by’ishami byo mu Bugiriki byaravuze biti: “Iki cyorezo, amabwiriza atangwa yo kukirinda na gahunda ya guma mu rugo, byatumye benshi bumva bashobewe kandi bahangayitse. Iyi gahunda yarabahumurije rwose. Benshi bavuze ko muri ibyo bihe bitoroshye, ari yo bari bakeneye.

Mushiki wacu Suzie Kontargiri

Mushiki wacu witwa Suzie Kontargiri yabaye umupayiniya w’umufasha nubwo afite ibibazo by’uburwayi kandi akaba aba mu muryango urimo abantu badahuje idini. Yaravuze ati: “Iyi gahunda yatumye ntakomeza kwiheba. Nabyukaga nishimye, ngakora isuku, ngateka, nkita ku mugabo wange, hanyuma ngatangira kubwiriza. Kubera ko umugabo wange utari Umuhamya yari amenyereye kumbona mbwirizanya n’abandi nishimye, yakundaga kumbaza ati: ‘Uyu munsi se ntubwiriza?’”

U BUYAPANI

Mushiki wacu witwa Tamaki Hirota yandikiye abayobozi. Yaravuze ati: “Yehova ni we wa mbere wabwirije akoresheje amabaruwa. Yandikiye abantu amabaruwa 66, kandi kuva kera bagiye bayasoma kugira ngo babe inshuti ze. Yehova azi neza ko ubu buryo bwo kubwiriza dukoresheje amabaruwa bugira akamaro cyane. Iyi gahunda ntizibagirana.”

Mushiki wacu Tamaki Hirota

SIRI LANKA

Mushiki wacu Meharaja Vijaya na Imayanathan Amutha basabwe kwandikira umuntu umwe batabizi. Igihe uwo muntu yabonaga ibaruwa ya mbere, yahise ayijugunya atanayifunguye. Nyuma y’aho abona iya kabiri. Yaribwiye ati: “Ubwo ubu butumwa bwoherejwe inshuro ebyiri, bugomba kuba ari ubw’ingenzi cyane.” Yasomye igazeti yari kumwe n’iyo baruwa, ahamagara mushiki wacu wamwandikiye ku nshuro ya kabiri, maze yemera ko amwigisha Bibiliya.

Uturutse ibumoso ugana iburyo: Mushiki wacu Meharaja Vijaya na Imayanathan Amutha

Hari umuyobozi wahawe igazeti, maze ahamagara ku biro by’ishami byo muri Siri Lanka. Yavuze ko nubwo ari Umukristo, atarahura n’Abahamya ba Yehova. Yabanje kuvuga ibintu yakunze muri iyo gazeti no ku rubuga rwacu, hanyuma arabaza ati: “Nakora iki ngo mbe Umuhamya wa Yehova?” Bahise bashyiraho gahunda yo kumusura.

LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Umubwiriza ufite imyaka 13, wiga ku ishuri bakunda kuvuga ibijyanye na poritike, yavuze ukuntu gahunda yo mu Gushyingo yamufashije. Yagize ati: “Yatumye ndushaho kwigirira ikizere, nsobanurira abarimu impamvu ntajya muri poritike. Ibyo byatumye ukwizera kwange kurushaho gukomera.”

Mushiki wacu Margit Haring

Mushiki wacu Margit Haring na we yavuze ibintu nk’ibyo. Yaranditse ati: “Yatumye ndushaho kugira ubutwari n’ishyaka. Mbere, gutekereza gusa ko nabwiriza abacuruzi n’abayobozi, byanteraga ubwoba cyane. Kwitoza kuvuganira ukwizera kwange mu bugwaneza, bizamfasha mu gihe kiri imbere.”

Hari umusaza w’itorero wavuze ati: “Nakozwe ku mutima cyane no kubona abantu benshi barabaye abapayiniya nubwo bafite ibibazo by’uburwayi. Bashoboraga kumva ko batabishobora, ariko biyemeje kwifatanya muri iyi gahunda. Ibyishimo bari bafite no kuba barashimiraga Yehova n’abavandimwe, akenshi byatumaga buri wese amarira amuzenga mu maso.”

Ibyabaye hirya no hino ku isi ni byinshi cyane, ntitwabivuga ngo tubirangize. Kugeza ubutumwa bw’Ubwami ku bantu babarirwa muri za miriyoni, byari bishimishije rwose.—Yohana 15:11.