Soma ibirimo

3 NYAKANGA 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Haherutse gusohoka Bibiliya mu ndimi esheshatu

Haherutse gusohoka Bibiliya mu ndimi esheshatu

Mu gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya koronavirusi, Abahamya ba Yehova bakomeje gusohora Bibiliya mu zindi ndimi. Ku itariki ya 28 Kamena 2020, hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu ndimi zitandukanye, ari zo Igiswati, Igitsonga, Ikizulu n’Igitonga. Nanone Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’Igikerewole cyo muri Belize n’Igitotonaki. Icyorezo cya COVID-19 nticyabujije abavandimwe na bashiki bacu kwishimira iyo Bibiliya ishyirwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga. Ababwiriza bakurikiye videwo yavugaga ko izo Bibiliya zasohotse, binyuze kuri interineti.

Igiswati, Igitsonga n’Ikizulu

Umuvandimwe Geoffrey Jackson, wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Igiswati n’indi ivuguruye mu rurimi rw’Igitsonga no mu Kizulu, zishyirwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga (reba ku ifoto). Ababwiriza bo muri Afurika y’Epfo n’abo muri Eswatini bakurikiranye ayo materaniro yihariye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Bibiliya ziherutse gusohoka mu rurimi rw’Igiswati, Igitsonga n’Ikizulu (uva ibumoso ujya iburyo)

Muri Afurika y’Epfo honyine, ugereranyije hari abantu miriyoni 18,5 bavuga ururimi rw’Igiswati, Igitsonga n’Ikizulu, harimo n’ababwiriza 38.000.

Igitonga (cyo muri Malawi)

Umuvandimwe Augustine Semo, wo muri komite y’ibiro by’ishami byo muri Malawi, ni we watangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Igitonga (ruvugwa muri Malawi).

Abavandimwe 5 na bashiki bacu 3 bamaze imyaka irenga ibiri bahindura iyo Bibiliya muri urwo rurimi. Umwe muri bo yaravuze ati: “Hari indimi eshatu zishamikiye ku rurimi rw’Igitonga ndetse n’amagambo avugwa mu gace kamwe, ariko abo mu kandi gace bo bakaba batayazi. Ubwo rero twagerageje gutoranya amagambo avugwa n’abantu benshi. Ikindi kandi, twashyizemo n’ibisobanuro by’amagambo atamenyerewe.”

Undi muhinduzi yaravuze ati: “Ababwiriza bazibonera ko gukoresha iyi Bibiliya mu murimo wo kubwiriza no mu materaniro byoroshye, kubera ko irimo imvugo yoroshye kandi yumvikana.”

Igikerewole cyo muri Belize

Umuvandimwe Joshua Killgore wo muri Komite y’ibiro byacu byo muri Amerika yo hagati, ni we watangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Igikerewole cyo muri Belize. Icyo kiganiro cyakurikiwe n’abantu basaga 1.300 bakoresheje ikoranabuhanga.

Itsinda ry’abahinduzi batandatu ni ryo ryahinduye iyo Bibiliya muri urwo rurimi, mu gihe cy’umwaka n’amezi ane. Umwe muri bo yavuze akamaro k’iyo Bibiliya agira ati: “Ubu noneho abavandimwe na bashiki bacu babonye Bibiliya ivuga ibintu uko biri, kandi ihuje n’ukuri. Izabafasha gusobanukirwa ubutumwa bwo mu Ijambo ry’Imana.”

Undi muhinduzi yaravuze ati: “Muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19, abavandimwe na bashiki bacu bavuga urwo rurimi, bazaba bashobora gusoma Ibyanditswe byera mu rurimi rwabo. Bizabarinda guhangayika cyane, bibafashe kwihanganira ibigeragezo bazahura na byo mu gihe kiri imbere.”

Muri Belize, hari ababwiriza 867 bari mu matorero 19 avuga ururimi rw’Igikerewole. Hari n’abandi Bahamya 58 bavuga urwo rurimi, babwiriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Igitotonaki

Umuvandimwe Jesse Pérez, wo muri komite y’ibiro byacu byo muri Amerika yo hagati, ni we watangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Igitotonaki. Abantu bagera ku 2.200 bo mu matorero 50 avuga urwo rurimi bakurikiye icyo kiganiro mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Mushiki wacu umwe n’abavandimwe babiri ni bo babigizemo uruhare. Iyo Bibiliya izafasha cyane Abahamya babwiriza abantu basaga 250.000 bo muri Megizike bavuga urwo rurimi.

Umwe mu bahinduye iyo Bibiliya yavuze aho iyo Bibiliya itandukaniye n’izindi zo muri urwo rurimi, agira ati: “Ikoresha imvugo yo mu gihe tugezemo. Izadufasha gusobanurira abaturanyi bacu, ingingo zitandukanye zo muri Bibiliya.”

Undi muhinduzi yaravuze ati: “Abavandimwe na bashiki bacu bari bamaze igihe kirekire bayitegereje, kuko hari ababwiriza bamwe na bamwe batangaga ibiganiro mu materaniro yo mu mibyizi bakoresheje Bibiliya iri mu rurimi rw’Icyesipanyoli. Ubwo rero mu gihe bazaba basoma imirongo yo mu Byanditswe by’Ikigiriki, bazajya bakoresha iyi yasohotse.”

Kimwe mu bintu by’ingenzi iyo Bibiliya yihariye, ni uko irimo ibisobanuro by’amagambo amwe n’amwe ari mu mwandiko. Ibyo bisobanuro bihuje n’uko urwo rurimi ruvugwa mu bice bitandukanye, ku buryo igera ku mutima abaruvuga bose.

Natwe dushimishijwe no kuba abo bavandimwe na bashiki bacu barabonye Bibiliya mu ndimi zabo kavukire. Twizeye ko gukoresha neza iyo ‘nkota’ yo mu buryo bw’umwuka mu murimo wo kubwiriza n’igihe bazaba biyigisha, bizatuma bagira ukwizera gukomeye.—Abaheburayo 4:12.