Soma ibirimo

Ibumoso: Bimwe mu bitabo byahinduwe mu rurimi rw’Igipapiyamento kuva mu mwaka wa 1948. Iburyo: Amazu y’amabara meza yo mu mujyi wa Willemstad ku kirwa cya Curaçao gikoresha ururimi rw’Igipapiyamento

11 UKUBOZA 2023
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Hashize imyaka 75 inyigisho zo muri Bibiliya zihindurwa mu rurimi rw’Igipapiyamento

Hashize imyaka 75 inyigisho zo muri Bibiliya zihindurwa mu rurimi rw’Igipapiyamento

Mu mwaka wa 2023 ni bwo Abahamya ba Yehova bujuje imyaka 75 bahindura inyandiko zabo mu rurimi rw’Igipapiyamento. Igipapiyamento ni Igikerewole gishingiye ku Giholandi, Igiporutugali n’Icyesipanyoli. Nanone abaturage bagera ku 350.000 baba mu birwa bya Aruba, Bonaire na Curaçao bavuga Igipapiyamento.

Umurimo wo kubwiriza kuri ibyo birwa watangiye mbere gato y’umwaka wa 1930. Igihe abamisiyonari bageraga ku kirwa cya Curaçao mu mwaka wa 1946, basanze hari amatorero yamaze gushingwa. Icyakora, icyo gihe nta bitabo byabonekaga mu rurimi rw’Igipapiyamento. Amateraniro yabaga mu cyongereza no mu Gipapiyamento, ariko bagakoresha ibitabo byo mu rurimi rw’Igiholandi, Icyongereza n’Icyesipanyoli. Nubwo Abavandimwe babonaga ko hakenewe guhindura ibitabo mu rurimi ry’Igipapiyamento, hari hakiri inzitizi nyinshi. Urugero, nta nkoranyamagambo yo mu rurimi rw’Igipapiyamento yari ihari kandi nta mategeko yari ahari agenga uko urwo rurimi rwandikwa. Umuvandimwe Bill Yeatts ari mu bamisiyonari ba mbere boherejwe kuri ibyo birwa, kandi yatangiye guhindura inyandiko mu rurimi rw’Igipapiyamento. Nk’uko bigaragara mu Gitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova cyo mu mwaka wa 2002, yaravuze ati: “Igihe twahinduraga ibitabo, twavugaga cyangwa tukandika amagambo atarigeze avugwa mu rurimi rw’Igipapiyamento. Ntibyari byoroshye gushyiraho amategeko agenga imyandikire twari gukurikiza.” Nubwo abavandimwe bahuye n’ibyo bibazo byose bakomeje gukora uko bashoboye kose ngo bahindure inyandiko zo muri urwo rurimi.

Agatabo ka mbere ko mu rurimi rw’Igipapiyamento, karangije guhindurwa mu mwaka wa 1948, gafite umutwe uvuga ngo: “The Joy of All the People” (mu cyongereza). Nyuma yaho batangiye no guhindura izindi nyandiko, harimo Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!. Vuba aha batangiye guhindura Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya, kandi buri gitabo bamaze guhindura bahita bagisohora. Igitabo cya mbere cyahinduwe ni igitabo cya Rusi, kandi cyasohotse ku itariki ya 1 Ukwakira 2021.

Mushiki wacu uri kubwiriza ku kagare ku kirwa cya Aruba

Kuba ibitabo byarahinduwe mu rurimi rw’Igipapiyamento, byagize akamaro kuko byatumye umubare w’ababwiriza wiyongera. Igihe itorero rya mbere rikoresha ururimi rw’Igipapiyamento ryashingwaga mu mwaka wa 1956, hari ababwiriza 16. Muri iki gihe, hari ababwiriza barenga 1.600 bari mu matorero 25 akoresha ururimi rw’Igipapiyamento. Mu mwaka wa 2023, abantu barenga 1.200 bigishijwe Bibiliya.

Twiringiye ko Yehova azakomeza guha imigisha abavandimwe na bashiki bacu bari mu ifasi ikoresha ururimi rw’Igipapiyaminto kubera ko bakora uko bashoboye kugira ngo bakomeze kumurika bahesha Yehova ikuzo.​—Matayo 5:16.