Soma ibirimo

8 NYAKANGA 2022
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Hasohotse Bibiliya 13 muri wikendi imwe

Hasohotse Bibiliya 13 muri wikendi imwe

Muri wikendi yo ku itariki ya 25 kugeza ku ya 26 Kamena 2022, umuryango wacu wageze ku kintu gikomeye mu mateka y’ubuhinduzi. Hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu ndimi 13 zitandukanye. Mbere yaho umubare munini wa Bibiliya zari zarasohokeye rimwe ni 6. Raporo ikurikira irerekana uko byagenze kuri uwo munsi.

Igitselitali

Umuvandimwe Armando Ochoa wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Amerika yo Hagati, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki mu rurimi rw’Igitselitali. Iyo porogaramu yakurikiwe n’abantu bagera ku 1.400. Icyo gihe hasohotse Bibiliya yo mu bwoko bwa eregitoronike no mu mwandiko ucapye.

Umwe mu bahinduye Bibiliya mu rurimi rw’Igitselitali yaravuze ati: “Iyo ntekereje kuri uyu mushinga, nibonera rwose ko Yehova ari we wadufashije. Ibyo twagezeho biratangaje. Tuzi ko ibyo byose byashobotse kubera umwuka wera.”

Ikiwayunayiki

Umuvandimwe Carlos Moreno, wari uhagarariye ibiro by’ishami bya Kolombiya, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo (Matayo-Ibyakozwe) mu Kiwayunayiki. Porogaramu yafashwe amajwi n’amashusho mbere y’igihe yakurikiranywe n’abantu bagera ku 2.000 muri Kolombiya na Venezuwela. Iyo Bibiliya yasohotse mu bwoko bwa eregitoronike. Biteganyijwe ko Bibiliya zicapye zizaboneka mu gihe kiri imbere.

Ikibawule

Umuvandimwe Christophe Coulot, umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Kote Divuwari yatangaje ko hasohotse Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Ikibawule. Disikuru yafashwe amajwi n’amashusho mbere y’igihe yakurikiwe n’abantu barenga 12.000. Iyo Bibiliya yasohotse mu bwoko bwa eregitoronike. Bibiliya zicapye zizaboneka mu kwezi k’Ukwakira 2022. Ubwo bwari bubaye ubwa mbere Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya isohoka mu rurimi kavukire rukoreshwa mu ifasi y’ibiro by’ishami bya Kote Divuwari.

Hari umuhinduzi wagize icyo avuga ku cyabateraga inkunga iyo babaga bakora kuri uyu mushinga. Yaravuze ati: “Igihe cyose twahuraga n’ibibazo, twatekerezaga ku byishimo abavandimwe na bashiki bacu hamwe n’abantu bo mu ifasi yacu bazagira igihe bazaba babonye Bibiliya mu rurimi rwabo. Gutekereza kuri ibyo hamwe n’ubufasha Yehova yaduhaye, byaduteraga imbaraga.”

Ikigaluwa

Umuvandimwe Peter Bell, umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami byo mu Bwongereza yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Ikigaluwa, muri porogaramu yabaye imbonankubone ku Nzu y’Ubwami yo muri Pays de Galles. Iyo porogaramu yakurikiranywe n’abagera ku 2.057 bari ku Nzu y’Ubwami n’abandi bari hirya no hino muri Pays de Galles no muri Arijantine. Bibiliya yo mu bwoko bwa eregitoronike yahise iboneka. Naho Bibiliya zicapye zizaboneka mu Kuboza 2022.

Hari umuhinduzi wagize ati: “Sinzigera nibagirwa igihe twahinduraga bwa mbere izina rya Yehova mu rurimi rwacu. Ni ibintu byiza cyane kuba nariboneye izina rya Yehova risubizwa aho ryagombaga kuba.”

Ikimanyawa n’Igitewe

Umuvandimwe Marcelo Santos, umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Mozambike yatangaje ko hasohotse Bibiliya—Igitabo cya Matayo mu rurimi rw’Ikimanyawa n’Igitewe. Izo porogaramu zafashwe amajwi n’amashusho mbere y’igihe, zashyizwe kuri JW Stream. Nanone kandi zanyujijwe kuri televiziyo n’amaradiyo. Iyo Bibiliya yasohotse mu bwoko bwa eregitoronike kandi yafashwe amajwi. Bibiliya zicapye zizaboneka muri Nzeri 2022.

Icyo gitabo cya Matayo ni cyo cya mbere cya Bibiliya gihinduwe mu rurimi rw’Ikimanyawa kandi no mu rurimi rw’Igitewe hamaze guhindurwa ibitabo bike. Ibyo bitabo bizagirira akamaro abazabisoma n’abazumva ibyafashwe amajwi.

Igikecuwa (Ancashu), Igikecuwa (Ayakusho), n’igikecuwa (Kuzuko)

Umuvandimwe Marcelo Moyano, umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Peru, yasohoye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu rwego rwa eregitoronike mu rurimi rw’Igikecuwa (Ancashu), Igikecuwa (Ayakusho), n’Igikecuwa (Kuzuko). Izo ni zo ndimi eshatu z’ingenzi zishamikiye ku Gikecuwa kivugwa muri Peru. Iyo porogaramu yari yabanje gufatwa amajwi n’amashusho mbere yaho kandi yakurikiwe n’abantu barenga 7.000. Bibiliya zicapye zizaboneka mu kwezi k’Ukwakira 2022.

Nubwo izo ndimi zose zishamikiye ku rurimi rumwe rw’Igikecuwa, guhindura Bibiliya muri rumwe muri izo ndimi gusa ngo abe ari yo abantu bo mu duce dutandukanye bakoresha, byatuma hari abadasobanukirwa ukuri ko muri Bibiliya. Abahinduzi bo muri buri rurimi muri izo eshatu bagiye bahitamo amagambo abenerurimi bashobora kumva bitabagoye.

Ikindebele, Igisesoto (cyo muri Lesoto), n’Igisesoto (cyo muri Afurika y’Epfo)

Umuvandimwe Kenneth Cook, wo mu Nteko Nyobozi, yasohoye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Ikindebele n’Igisesoto cyo muri Afurika y’Epfo. Nanone yasohoye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye mu Gisesoto cyo muri Lesoto. Abantu barenga 28.000 barebye iyo porogaramu yari yabanje gufatwa amajwi n’amashusho mbere yaho. Iyo porogaramu yerekanywe mu Mazu y’Ubwami yari yatoranyijwe no mu mazu y’abantu ku giti cyabo hirya no hino mu gihugu. Bibiliya zo mu bwoko bwa eregitoronike zahise ziboneka naho izicapye zizaboneka mu Kuboza 2022. Ni bwo bwa mbere hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yuzuye mu Kindebele no mu Gisesoto cyo muri Afurika y’Epfo.

Hari umuhinduzi wagize icyo avuga kuri Bibiliya y’Ikindebele agira ati: “Abantu bavuga ururimi rw’Ikindebele bagize umugisha kuko babonye Bibiliya ikoresha izina rya Yehova. Izabafasha kumenya izina ry’Imana baryisomeye muri Bibiliya zabo.”

Ikindebele cyo muri Zimbabwe

Umuvandimwe Shingirai Mapfumo, umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Zimbabwe, yasohoye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Ikindebele cyo muri Zimbabwe, yo mu rwego rwa eregitoronike. Bibiliya zicapye zizaboneka muri Nyakanga 2022. Iyo porogaramu yari yafashwe amajwi n’amashusho mbere yaho, yerekanywe mu Mazu y’Ubwami atandukanye yo muri Zimbabwe kandi abantu barenga 8.700 barayikurikiranye.

Nubwo hari izindi Bibiliya zihinduye mu rurimi rw’Ikindebele cyo muri Zimbabwe, iyi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ni yo yumvikana neza. Urugero, muri Yohana 17:3, izindi Bibiliya zigaragaza ko Yesu Kristo ari “Imana y’ukuri.” Ariko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya igaragaza neza ko Yehova Imana na Yesu Kristo batandukanye. Hari umuhinduzi wavuze ati: “Iyi Bibiliya ikoresha imvugo yoroshye kandi ikoreshwa mu buzima bwa buri munsi.”

Twishimira ko Ijambo ry’Imana riri kugera ku bantu bo hirya no hino ku isi bifuza kumenya ukuri. Bizabafasha ‘gufata amazi y’ubuzima ku buntu’ mu rurimi rwabo kavukire.—Ibyahishuwe 22:17.