Soma ibirimo

7 KAMENA 2023
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Hirya no hino ku isi gusura inyubako za Beteli byarasubukuwe

Hirya no hino ku isi gusura inyubako za Beteli byarasubukuwe

Kuva ku itariki ya 1 Kamena 2023, ibiro by’amashami byo ku isi hose byongeye kujya byakira abashyitsi. Ni nyuma y’uko hari hashize imyaka irenga itatu iyo gahunda ihagaze kubera icyorezo cya COVID-19. Uwo wari umunsi wihariye ku bavandimwe na bashiki bacu bagize umuryango wa Beteli hirya no hino ku isi no ku bashyitsi babarirwa mu bihumbi baza gusura Beteli.

Abakira abantu bari kwakirana akanyamuneza abashyitsi basuye icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri i Warwick, New York muri Amerika.

Iyo abashyitsi bahageraga, abavandimwe bo kuri za Beteli babakiranaga ibyishimo, bakabasekera, bakabahobera kandi babaga bafite ibyapa bibaha ikaze. Umuvandimwe witwa Ellis Bott watangiye gukorera ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova giherereye i Warwick muri New York, mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 yaravuze ati: “Byari bishimishije cyane kubona abavandimwe na bashiki bacu bakora kuri Beteli bahagaze ku murongo hafi yaho bakirira abashyitsi, bafite ibyapa biha ikaze abashyitsi. Uburyo abantu bari bishimye byanyibukije ko kuri Beteli ari ahantu hihariye.” Mushiki wacu witwa Alexis Alexander ufasha kuri Beteli iminsi mike, nawe yari ari mu bakira abashyitsi. Yaravuze ati: “Byari bishimishije cyane kubona ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bakunda Yehova cyane kandi bagakunda inzu ye.”

Mi-yeon Jo n’umuhungu we Yoon ufite imyaka umunani, basuye Beteli yo muri Koreya

Mi-yeon Jo yishimiye ko amaherezo yajyanye umuhungu we w’imyaka umunani witwa Yoon gusura ibiro by’ishami byo muri Koreya y’Epfo. Yoon yari afitiye amatsiko gusura Beteli ku buryo muri iryo joro yananiwe gusinzira, si we warose bucya. Mi-yeon yaravuze ati: “Tukimara kubyuka twumvise indirimbo ya Kalebu na Sofiya basuye Beteli. Nanone igihe twari mu modoka turi kujya kuri Beteli, twakomeje kuyicuranga.” Yoon yarishimye cyane maze aravuga ati: “Iyo kuri Beteli haza kuba hari inyamaswa, haba ari muri Paradizo neza neza.”

Noah Johnsen n’ababyeyi be basuye ibiro by’ishami bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri i Wallkill muri New York

Umuvandimwe ukiri muto witwa Noah Johnsen utuye muri Alberta muri Canada, arwaye indwara ifata uruti rw’umugongo. Yari amaze igihe yifuza cyane gusura inyubako za Beteli, ziherereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyakora kuva yarwara ntashobora kugendera mu ndege.Ubwo rero ababyeyi be bamutwaye mu modoka ahantu hagera ku birometero 4.100 bagiye ku biro by’ishami bya Amerika biherereye i Wallkill muri New York. Yagize icyo avuga kuri iyo gahunda ishimishije cyane, agira ati: “Ibyo nabonye navuga ko bikubiye mu ijambo rimwe, ari ryo “Urukundo.” Niboneye ukuntu Yehova hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu bankunda.”

Fyodor Zhitnikov n’umugore we Yulita, basuye inzu ndangamurage iri ku biro by’ishami byo muri Kazakisitani

Umuvandimwe witwa Fyodor Zhitnikov ufite imyaka 76 hamwe n’umugore we witwa Yulita, bashimishijwe cyane no gusura inzu ndangamurage iba kuri Beteli yo muri Kazakhstan. Muri iyo nzu, harimo igice cyerekana amateka y’abavandimwe na bashiki bacu benshi, bamaze imyaka myinshi ari indahemuka, n’ubwo bahuye n’ibigeragezo bitandukanye. Iryo murika ryashimishije cyane umuvandimwe Fyodor, kuko abenshi muri bo yakoranye nabo umurimo. Yashimiye cyane abavandimwe na bashiki bacu bose bagize uruhare mu kugira ngo iri murika rikorwe. Yaravuze ati: “Niba abavandimwe na bashiki bacu bibuka ibintu binyuranye byakozwe mu murimo muri iyo myaka myinshi ishize, bigaragaza ko Yehova we yibuka buri kantu kose tumukorera kandi bikamushimisha.”

Twishimira ko hirya no hino ku isi abantu bongeye gusura inyubako za Beteli. Dutegerezanyije amatsiko igihe kiri imbere kuko tuzakira abantu benshi cyane kurushaho—Zaburi 122:1.

Hasi aha, hari amafoto atandukanye yerekana abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi, basuye Beteli n’inzu ndangamurage.

 

Muri Arijantine

Mu Bubiligi

Muri Burezili

Muri Repubulika ya Dominikani

Muri Ekwateri

Mu Bufaransa

Muri Kazakisitani

Muri Nouvelle-Calédonie

Muri Nijeriya

Muri Koreya y’Epfo

I Warwick, New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

I Warwick, New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika