Soma ibirimo

Inama y’abanyamakuru yavugaga ku isabukuru y’imyaka 70, Abahamya ba Yehova bamaze bajyanywe muri Siberiya, yabereye i Moscow ku itariki 1 Mata 2021

30 MATA 2021
AMAKURU YO KU ISI HOSE

INSHAMAKE | Inama zitandukanye z’abanyamakuru zabereye muri Moludaviya, mu Burusiya no muri Ukraine zibanze ku isabukuru y’imyaka 70 Abahamya ba Yehova bajyanywe muri siberiya

INSHAMAKE | Inama zitandukanye z’abanyamakuru zabereye muri Moludaviya, mu Burusiya no muri Ukraine zibanze ku isabukuru y’imyaka 70 Abahamya ba Yehova bajyanywe muri siberiya

Inama zitandukanye z’abashakashatsi n’abanyamakuru zabereye muri Moludaviya, mu Burusiya no muri Ukraine, zabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya videwo kandi zari zigamije kwibuka ku nshuro ya 70 Abahamya ba Yehova bajyanywe muri siberiya. Mu mwaka wa 1951 Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zashyize Abahamya ba Yehova 9 793 muri gari ya moshi zibajyana muri Siberiya.

Abari muri iyo nama, basabwe gusura urubuga rwitwa 1951deport.org, ruvuga ku Bahamya ba Yehova bajyanywe muri Siberiya. Urwo rubuga rwakozwe n’Abahamya ba Yehova ruboneka mu Cyongereza, Ikirusiya n’Ikinyawukereniya kandi ruriho amakuru menshi n’ibisobanuro birebana n’abajyanywe muri Siberiya.

Ku itariki ya 1 Mata, muri Moludaviya habereye inama y’abashakashatsi

Dogiteri Lidia Padureac wigisha muri kaminuza ya leta yitwa Alecu Russo iherereye mu mugi wa Balti yagize ati: “Mu mwaka wa 1951, Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zahaye abantu igihano cyo kujyanwa muri Siberiya kubera ko bari bafite ibitekerezo binyuranye n’iby’Abakomunisiti.

Umuvandimwe Victor Dornicenco (hejuru ibumoso) ari mu nama yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo, yari yatumijwe n’ibigo bitatu byo muri Moludaviya, yabaye ku itariki ya 1 Mata 2021

Icyakora, Umushakashatsi witwa Dogiteri Nicolae Fustei wo mu ishami ryita ku mateka mu kigo gikora ubushakashatsi kuri siyansi yaravuze ati: “Kujyana Abahamya ba Yehova muri Siberiya nta cyo byagezeho. . . . Ntibashoboye gukuraho umuryango w’Abahamya ba Yehova kandi abawugize ntibigeze bahagarika umurimo bakora wo kubwiriza, ahubwo barushijeho kuwukorana ishyaka.

Umushakshatsi mu ishami ryita ku mateka mu kigo gikora ubushakashatsi kuri siyansi witwa Dogiteri Virgiliu Birladeanu, akaba ari na we wari uyoboye iyo nama, yagize icyo avuga ku Bahamya bajyanwe muri Siberiya yaganiriye nabo igihe yakoraga ubushakashatsi. Yaravuze ati: “Natangajwe n’ukuntu bari abanyamahoro, barangwa n’ikizere kandi nta nzika bari bafitiye Abasoviyete bitewe ni byo babakoreye.”

Umuvandimwe Victor Dornicenco, ukorera ku Biro by’Ishami byo muri Moludaviya yavuze ko ibyabaye mu gihe cy’Abasoviyete ari na byo biri kuba ku Bahamya ba Yehova bo mu Burusiya muri iki gihe. Yagize ati: “Ikibabaje ni uko Abarusiya batavanye amasomo ku byabaye. Mu mpeshyi yo mu mwaka wa 2017 umuryango w’Abahamya ba Yehova wo mu Burusiya, ugizwe n’abantu bagera ku 175 000 wahagaritswe mu buryo bunyuranije n’amategeko. Urwikekwe n’amakuru y’ibinyoma byerekeye ibikorwa by’Abahamya ba Yehova byatumye bamburwa uburenganzira babo bw’ibanze; harimo uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza, kuyoborwa n’umutimanama no kujya mu idini ashaka.”

Ku itariki ya 1 Mata i Moscow habereye ikiganiro n’Abanyamakuru

Nkuko twigeze kubivuga, abahanga batanu n’inzobere mu birebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bafatanyije n’umuvugizi w’Abahamya ba Yehova bo mu Burayi, umuvandimwe Yaroslav Sivulskiy, baganiriye n’abanyamakuru ku kuntu Abahamya ba Yehova bajyanywe muri Siberiya n’uburyo muri iki gihe batotezwa mu Burusiya. Icyo kiganiro cyose cyanyuraga no kuri interineti mu rurimi rw’Icyongereza n’Ikirusiya.

Ku itariki ya 6 Mata, i Moscow Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe ibyo Kwibuka waganiriye n’abashakashatsi

Nkuko twigeze ku bivuga, iyo nama yanyuraga kuri interineti mu rurimi rw’Ikirusiya gusa.

Ku itariki ya 8 Mata, i Kyiv habereye inama yahuje abashakashatsi

Umuvandimwe Ivan Riher wo ku biro by’ishami byo muri Ukraine afatanyije n’abahanga cumi na bane baturutse mu bihugu bitandatu batanze ibiganiro. Usibye kuba abo bahanga barakoze ubushakashatsi banaganiriye na bamwe mu bajyanywe muri Siberiya. Abari bakurikiye iyo nama beretswe inshamake y’ibyo biganiro.

Dogiteri Tomasz Bugaj, umunyamateka akaba n’umushakashatsi mu ishami ry’umuco na siyansi muri kaminuza ya Silesia muri Polonye, yaravuze ati: “Nubwo Abahamya ba Yehova bajyanywe muri Siberiya bari babayeho nabi kandi bagakora akazi kagoye, amahame bagenderaho n’imyizerere yabo ntibyahindutse. Ntibigeze batekereza habe na gato, kuba bateshuka kuri ayo mahame ngo bakunde bahabwe akazi keza, bafatwe neza cyangwa ngo bahabwe amafunguro meza.” Dr. Bugaj yavuze ko Abahamya ari “abantu bihariye” kubera ko batigeze bareka imyizerere yabo cyangwa ngo bahagarike ibikorwa byabo byo gusenga mu igihe cy’ubutegetsi bw’Abakomunisiti.

Porofeseri Liudmyla Fylypovych, umuyobozi wungirije w’umuryango wo muri Ukraine wiga ibijyanye n’amadini yasobanuye ko Abahamya ba Yehova bo muri Ukraine, ubu basohora ibitabo mu ndimi 36. Nanone yagarutse ku kuntu umurimo wo kubwiriza Abahamya bakora, ugirira akamaro abantu bose muri rusange. Yaravuze ati: “Abahamya ba Yehova badufasha gukemura ibibazo byinshi muri Ukraine.” Urugero yavuze ko Abahamya bakora uko bashoboye bakigisha Bibiliya abatumva n’abatabona kandi ibyo bituma bumva ko bafite agaciro mu bandi.

Iyo nama yanyuraga kuri interineti mu rurimi rw’Icyongereza, Ikirusiya no mu Kinyawukireniya.

Ku itariki ya 9 Mata, i Kyiv habereye ikiganiro n’abanyamakuru

Porofeseri Fylypovych yabwiye abari bakurikiye iyo nama ati: “Abahamya ba Yehova bagaragaje ko bashobora kuba mu mimerere itandukanye. Nubwo bari babayeho mu buzima bugoye ntibyababujije kubwira abandi ibyo bizera. . . . Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abasoviyete abantu bubahaga Abahamya ba Yehova kubera ko batigeze bateshuka ku mahame bagenderagaho.”

Porofeseri Igor Kozlovskyy, umuyobozi w’ikigo cyo muri Ukraine gikora ubushakashatsi ku madini n’imikoranire mpuzamahanga yayo, yaravuze ati: “Kugira ngo tumenye abo turi bo ni ngombwa kumenya amateka yacu. . . . Ubwo rero twagombye kujya tuvuga ku kuntu Abahamya ba Yehova bajyanywe muri Siberiya. Bigomba gushyirwa mu mateka yaranze Ukraine.” Yongeyeho ati: “Kurwanya urwango n’ibinyoma bivugwa ku Bahamya ba Yehova no ku yandi madini ni inshingano z’abahanga mu birebana n’amadini.”

Icyo kiganiro cyanyuraga kuri interineti mu rurimi rw’Icyongereza no mu Kinyawukireniya.