Soma ibirimo

Abavandimwe na bashiki bacu ubu bafungiwe mu Burusiya no muri Crimée

3 MUTARAMA 2022
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Ibihugu bitandukanye byanditse bisaba ko gutoteza Abahamya ba Yehova byahagarara

Ibihugu bitandukanye byanditse bisaba ko gutoteza Abahamya ba Yehova byahagarara

Ku itariki ya 17 Ukuboza 2021, ibihugu bitandukanye bihuriye mu ishyirahamwe ryitwa IRFBA a bakoze inyandiko basaba ko gutoteza Abahamya ba Yehova bazira ukwizera kwabo bigomba guhagarara. Iyo nyandiko yasabaga ko Abahamya ba Yehova bose bafunzwe bazira ukwizera kwabo bahita bafungurwa kandi ko ibikorwa by’iyicarubozo bakorerwa, kugabwaho ibitero, n’ivangura bigomba guhagarara.

Ku isi hose, hari Abahamya ba Yehova barenga 150 bafungiwe ahantu hatandukanye, bazira ukwizera kwabo, urugero nko muri Crimée, muri Eritereya, mu Burusiya, muri Singapuru no muri Tajikisitani. Ibihugu bigize iryo shyirahamwe byagaragaje ko “bihangayikishijwe cyane” no kuba “ibitotezo bigera ku Bahamya ba Yehova bigenda byiyongera.” Nanone byemeza ko Abahamya bafite uburenganzira bwo gusenga “nta bwoba, nta muntu ubabuza amahoro, nta vangura cyangwa gutotezwa.”

Dushimira abayobozi ba za leta bashyira mu gaciro kandi bakatuvuganira kugira ngo tubone uburenganzira bwo gukorera Yehova. Ikindi kandi twiringiye ko Yehova azakomeza kurinda abavandimwe na bashiki bacu batotezwa, bagakomeza kumwiringira. Kandi Yehova nawe azabaha “amahoro ahoraho.”—Yesaya 26:3.

a IRFBA ni ishyirahamwe ry’ibihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi, byishyize hamwe kugira ngo biharanire uburenganzira umuntu afite bwo kugira idini cyangwa gusenga Imana mu mudendezo.