19 GASHYANTARE 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Ibintu bishya byongewe kuri porogaramu ya JW Library Sign Language
Ku itariki ya 15 Gashyantare 2020, verisiyo ya 4 ya JW Library Sign Language yongewemo ibintu bishya. Ubu abakoresha iyo porogaramu bashobora kubona videwo n’inyandiko ziyisobanura, bakanze rimwe gusa. Ibyo bizatuma gutegura amateraniro no gukora ubushakashatsi biborohera.
Abakoresha porogaramu ya JW Library bashobora gukora ubushakashatsi ku murongo wa Bibiliya barimo basoma cyangwa igitabo, batavuye kuri iyo paji. Icyakora, byari bigoye ku bakoresha ururimi rw’amarenga, kuko nta buryo bwari buhari bwo guhuza videwo n’inyandiko bifitanye isano.
Ubu abakoresha verisiyo ya 4 ya JW Library Sign Language, hari ahantu bakanda bakabona ibindi bisobanuro. Ubu abakoresha iyo porogaramu, bashobora kugera ku zindi videwo zifitanye isano n’iyo bareba bitabagoye.
Irebere kubona ukuntu ibizigirwa mu materaniro yo mu mibyizi byoroshye
Twizeye tudashidikanya ko ibintu bishya byongewe muri iyi porogaramu, bizafasha abavandimwe na bashiki bakoresha ururimi rw’amarenga. Dushimira Yehova kuko aduha ibikenewe byose kugira ngo dukomeze kugirana na we ubucuti.—Zaburi 119:97.
Irebe ukuntu ibisobanuro bitangwa mu Byahishuwe 20:2, bidufasha gusobanukirwa “inzoka” ivugwa mu Ntangiriro 3:1