Soma ibirimo

Abagize ibiro by’umujyi wa Ramapo bari mu nama ku itariki ya 28 Ukuboza 2022

9 MUTARAMA 2023
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Umushinga w’i Ramapo

Ibiro by’umujyi wa Ramapo byaduhaye icyangombwa cyihariye

Ibiro by’umujyi wa Ramapo byaduhaye icyangombwa cyihariye

Ku itariki ya 28 Ukuboza 2022, ibiro by’umujyi wa Ramapo byaduhaye icyangombwa cyihariye ku mushinga w’i Ramapo. a Icyo cyangombwa kitwemerera, gutangira kubaka inyubako z’ibiro, sitidiyo n’amacumbi bizakenerwa n’abazahakorera. Nanone kizatuma dutangira gukora isuku ku kibanza no gutema ibiti, mbere y’uko ibiro bishinzwe imiturire bitwemerera kugira ibindi dukora. Twizeye ko icyo cyangombwa tuzakibona mu mpera za 2023. Iki cyangombwa nikiboneka, bizatuma ibintu by’ingenzi bizakorwa kuri uwo mushinga bidakerererwa cyane.

Umuvandimwe David Soto, uri muri komite ishinzwe ubwubatsi bw’uyu mushinga, yaravuze ati: “Dushimishijwe cyane n’ibi byangombwa duherutse kubona. Nubwo hakiri ibindi byinshi tugomba gukora mbere y’uko dutangira kubaka, twizeye ko Yehova azakomeza guha imigisha ibikorwa byose.”

Uko ibintu byagiye bikurikirana ku birebana n’umushinga w’i Ramapo

  1. Ku itariki ya 5 Ukwakira 2019

    Inteko Nyobozi yatangaje ko ifite umushinga wo kwimurira Urwego Rushinzwe Amajwi n’Amashusho mu nyubako nshya zizubakwa mu kibanza cyiri i Ramapo, muri New York

  2. Ku itariki ya 26 Kamena 2020

    Basabye ibyangombwa mu biro by’umujyi wa Ramapo

  3. Ku itariki ya 8 Nyakanga 2020

    Inama ya mbere bagiranye n’abayobozi b’umujyi wa Ramapo

  4. Ku itariki ya 31 Werurwe 2021

    Batanze inyandiko isobanura ukuntu kubaka bitazangiza ibidukikije

  5. Ku itariki ya 8 Werurwe 2022

    Ibiro by’umujyi bishinzwe imiturire muri Tuxedo byatanze uruhushya rutwemerera kwagura umuhanda no kuvugurura amarembo y’ikibanza cy’i Ramapo

  6. Ku itariki ya 12 Werurwe 2022

    Inyandiko ya nyuma isobanura ukuntu kubaka bitazangiza ibidukikije yaremejwe

  7. Ku itariki ya 9 Ugushyingo 2022

    Ubuyobozi bw’umujyi wa Ramapo bwatanze ibyangombwa bitwemerera ko ku kibanza hakubakwa amacumbi n’ibiro

  8. Ku itariki ya 28 Ukuboza 2022

    Ibiro by’umujyi wa Ramapo byaduhaye icyangombwa cyihariye kitwemerera kugira ibyo duhindura ku kibanza no gutangira kuhatunganya

  9. Ibitarakorwa

    Kubona ibyangombwa bya nyuma

a Ku itariki ya 9 Ugushyingo 2022, ubuyobozi bw’umujyi wa Ramapo bwemeye ibintu byahindutse ku buryo twari kubaka ikibanza cyacu. Ibyo bizafasha mu gusaba icyangombwa cyihariye n’uburenganzira bwo gutangira kubaka.