22 UGUSHYINGO 2022
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Ibyongewe ku rubuga rwa JW.ORG bizafasha abakoresha porogaramu zibafasha kumva amajwi
Kuva mu mwaka wa 2019, ibikoresho bya elegitoroniki bishobora kujyamo porogaramu ya Amazon Alexa cyangwa iya Google Assistant byatangiye gukina amajwi ya bimwe mu bintu biboneka ku rubuga rwa jw.org. Vuba aha, hari ibindi bintu byahindutse bituma abakoresha izo porogaramu bashobora gukina amajwi y’ibitabo by’imfashanyigisho dukoresha mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza. Icyakora guhera muri Kamena 2023, porogaramu ya Google Assistant ntizaba igikoresha ubwo buryo. Abakoresha iyo porogaramu bazakomeza kuyikoresha kugeza icyo gihe. Icyakora urubuga rwa jw.org ruzakomeza gukorana na Amazon Alexa.
Ubu abakoresha izo porogaramu bashobora kubwira ibikoresho byabo bya elegitoronike gusoma ibyo tuziga mu cyumweru yaba ibikubiye mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo n’ingingo zizasuzumwa mu gatabo Itoze Gusoma no Kwigisha. Mu gihe abakoresha izo porogaramu bategura, bashobora kuzibwira zigasoma isomo ryo mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose.
Ikindi kandi abakoresha izo porogaramu bashobora no kumva indirimbo dukoresha mu materaniro zo mu gitabo Turirimbire Yehova twishimye, ndetse n’izaririmbwe n’abaririmbyi. Ushobora no gukoresha izo porogaramu mu kumva amajwi ya za raporo z’Inteko Nyobozi.
Niba wifuza kumenya uko wakoresha izo porogaramu, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Koresha JW.ORG Skill kuri Amazon Alexa” cyangwa ivuga ngo: “Koresha JW.ORG Action kuri Google Assistant.”
Ku badafite ibikoresho bijyamo izo porogaramu, bashobora gushyiramo porogaramu ikora nkazo ya Alexa kuko iboneka muri bikoresho byinshi birimo telefoni, tabuleti na mudasobwa.
Izo porogaramu zifasha cyane abafite ubumuga bwo kutabona n’abatabona neza. Niba hari inshuti yawe itabona neza, ushobora kuyifasha kubona igikoresho kijyamo izo porogaramu cyangwa niba ifite icyo gikoresho ukayishyiriramo izo porogaramu kandi ukayigisha uko bazikoresha.