Soma ibirimo

Abavandimwe na bashiki bacu bari mu bice bitandukanye by’i Burayi bari kwishimira ko hasohotse igitabo cya Matayo mu rurimi rw’Igikurude cy’igikurumanji n’urw’Igikurude cy’igikurumanji (Caucasus)

11 NYAKANGA 2023
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’Igikurude cy’igikurumanji n’urw’Igikurude cy’igikurumanji (Caucasus)

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’Igikurude cy’igikurumanji n’urw’Igikurude cy’igikurumanji (Caucasus)

Ku itariki ya 23 Nyakanga 2023, batangaje ko Bibiliya—Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo yasohotse mu ndimi ebyiri z’Igikurude. Amateraniro yatangarijwemo ko izo Bibiliya zasohotse yari atandukanye. Mu Budage habereye umuhango wo gusohora Bibiliya yo mu Gikurude cy’igikurumanji, naho muri Jeworujiya habera umuhango wo gusohora iyo mu Gikurude cy’igikurumanji (Caucasus). Iyo mihango yombi yakurikiranywe n’abantu bagera ku 750.

Igikurude cy’igikurumanji

Umuvandimwe Dirk Ciupek, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo mu Burayi bwo Hagati, ni we watangaje ko Igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’Igikurude cy’igikurumanji. Yabitangarije muri Porogaramu yabereye ku biro by’ishami byo mu Burayi bwo Hagati biherereye mu mujyi Selters mu Budage. Abateranye bose bahawe kopi icapye y’icyo gitabo. Igitabo cya elegitoronike na cyo cyahise gishyirwa ku rubuga.

Igikurude cy’igikurumanji (Caucasus)

Umuvandimwe Levani Kopaliani, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Jeworujiya ni we watangaje ko hasohotse igitabo cya Matayo mu rurimi rw’Igikurude cy’igikurumanji (Caucasus). Umuhango wo gusohora icyo gitabo wabereye mu mujyi wa Tbilisi muri Jeworujiya. Abavandimwe na bashiki bacu bo mu mujyi wa Aparan, Armavir n’uwa Yerevan muri Arumeniya, bakurikiranye iyo gahunda bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Abateranye bose bahawe kopi icapye y’icyo gitabo. Igitabo cya elegitoronike na cyo cyahise gishyirwa ku rubuga.

Ururimi rw’Igikurude cy’igikurumanji n’urw’Igikurude cy’igikurumanji (Caucasus) ni indimi zijya gusa ariko nanone zifite ikibonezamvugo gitandukanye kandi n’uburyo bakora interuro biratandukanye. Ikindi kandi hari amagambo ashobora kwandikwa kimwe ariko akagira ibisobanuro bitandukanye. Ubwo rero amakipe yahinduye izo Bibiliya yombi yagiye akorana bya bugufi kugira ngo buri kipe ibashe guhindura neza mu rurimi rwayo. Hari umuhinduzi wagize icyo avuga ku kamaro k’icyi gitabo cya Matayo, agira ati: “Abantu benshi bavuga ururimi rw’Igikurude bafite inyota yo kumenya ukuri, iyi Bibiliya nshya izabahumuriza cyane mbese, nk’uko umuntu agarura ubuyanja iyo anyoye utuzi twiza.”

Kimwe n’abavandimwe na bashiki bacu bavuga ururimi rw’Igikurude cy’igikurumanji n’urw’Igikurude cy’igikurumanji (Caucasus), dushimira Yehova cyane kuko yatumye abantu benshi babona uburyo bwo kumumenya.—Matayo 5:3.