17 KAMENA 2022
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Igitabo cy’ubushakashatsi cyo kuri JW Library cyahujwe n’igihe kandi urutonde rw’imirongo rwarongerewe
Ku itariki ya 25 Mata 2022, muri porogaramu ya JW Library hashyizwemo Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi gihuje n’igihe. Urutonde rw’aho ibisobanuro by’imirongo ya Bibiliya yasobanuwe rwarongerewe.
Ni ibihe bintu bishya biri muri icyo gitabo?
Kuva mwaka wa 2013, Igitabo cy’ubushakashatsi cyagiye gishyirwamo urutonde rw’aho wabona ibisobanuro by’imirongo mu bitabo bya vuba.
Mu myaka mike ishize, kuri JW Library hongeweho ibitabo bya kera. Ubu ibitabo byinshi byabonekaga ku ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower (WOL) biboneka no kuri porogaramu ya JW Library. Mu gitabo cy’ubushakashatsi cy’Icyongereza harimo aho wabona ibisobanuro byavuye mu bitabo bya kera harimo n’igitabo Insight. Igitabo cy’ubushakashatsi cyo kuri JW Library, harimo ibisobanuro, ku buryo ushobora no kubibona no mu gihe waba udafite interineti.
Nanone muri icyo gitabo harimo ibisobanuro byavuye mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Mushiki wacu witwa Kari yaravuze ati: “Kubwiriza nkoresheje terefone birangora, icyakora nzi neza ko abantu bakeneye ihumure. Rimwe na rimwe hari igihe ntekereza ku mirongo, ariko mba nkeneye kumenya uko nayubakira ku buryo ntangiza ibiganiro mu buryo bworoshye. Iyo mfunguye umurongo nkabona ufite ibisobanuro mu gitabo cy’ubushakashatsi, nkabona isomo bihuye mu gitabo Ishimire bituma numva nigirira icyizere kandi nkishimira umurimo wo kubwiriza.”
Uburyo bwo gukora igitabo cy’ubushakashatsi bwarorohejwe kugira ngo kiboneke no mu zindi ndimi. Ivo ukorera ku biro by’ishami byo muri Shili yaravuze ati: “Ubu ni ubwa mbere igitabo cy’ubushakashatsi gikorwa mu rurimi rw’Ikimapudunguni. Sinari narigeze nkora ku bitabo nk’ibi ariko uburyo bwo kugikora bwari bworoshye. Abavandimwe na bashiki bacu batunguwe no kubona iki gitabo mu rurimi rwacu. Ntibatekerezaga ko gishobora no kubona mu rurimi rufite ibintu bike. Bishimiye kubona icyo gitabo kubera ko ari igikoresho cy’ingenzi gifasha umuntu mu gihe yiyigisha, ategura ibitekerezo cyangwa disikuru.”
Uko wakoresha urutonde rw’ibisobanuro byo mu gitabo cy’ubushakashatsi
Fungura Bibiliya, jya ku murongo ushaka gukoraho ubushakashatsi.
Kanda ku murongo. Ahagana hejuru kuri menu, hitamo akamenyetso k’igitabo cy’ubushakashatsi. Niba muri menu nta kamenyetso k’icyo gitabo ubona, ni ukuvuga ko uwo murongo nta bisobanuro ufite.
Ibisobanuro byo mu gitabo cy’Ubushakashatsi bihera ku bisobanuro bya vuba. Niba wifuza kumenya ibisobanuro byatanzwe kera manuka ku rutonde rw’ibisobanuro ahagana iburyo. Naho ku mirongo yatanzweho ibisobanuro mu myaka yashize, ibisobanuro bishya bihuje n’uko dusobanukiwe ibintu muri iki gihe.