Soma ibirimo

3 NZERI 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Ikoraniro ryakurikiranywe kuri videwo

Ikoraniro ryakurikiranywe kuri videwo

Muri Nyakanga no muri Kanama 2020 abavandimwe na bashiki bacu babarirwa muri za miriyoni n’abandi bantu babishatse bakurikiye ikoraniro ry’iminsi itatu ryo muri 2020 kuri videwo.

Ubusanzwe iryo koraniro rifite umutwe uvuga ngo: “Mwishime buri gihe” ryagombaga kubera mu Mazu y’Amakoraniro, amazu yakira abantu benshi no muri za sitade mu bihugu 240. Inteko Nyobozi yahisemo ko ayo makoraniro yari kubera ku isi hose, abantu bayakurikiranira mu ngo zabo mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo. Kuva mu mwaka 1897 ni ubwa mbere umuryango w’Abahamya ba Yehova wari uhisemo ko abantu bakurikirana ikoraniro ritari kuba ako kanya.

Kenneth Cook, Jr., umwe mu bagize Inteko Nyobozi yaravuze ati: “Igihe twahagarikaga ikoraniro ry’iminsi itatu, intego yari uko abantu bo ku isi hose barikurikira mu gihe kimwe. Twari tuzi ko disikuru zizatangwa muri iryo koraniro zagombaga guhindurwa mu ndimi zibarirwa mu magana kandi byose bigakorwa mu gihe kitageze ku mezi ane. Ubusanzwe umushinga nk’uwo ushobora kumara umwaka umwe cyangwa urenga kugira ngo ube urangiye. Ku itariki ya 6 Nyakanga 2020, twishimiye kubona igice cya mbere k’ikoraniro gisohoka mu ndimi zigera kuri 400, twari twizeye ko cyari gusohoka mu ndimi 511.”

Hari mushiki wacu urera abana batatu wenyine wagize icyo avuga kuri iri koraniro agira ati: “Nubwo dukumbuye kubona inshuti zacu, abana bishimiye iri koraniro. Kurebera iri koraniro mu rugo byatumye bakurikira neza batarangara. Iyo bakeneraga kuruhuka twarahagarikaga. Nta kintu na kimwe cyabacitse. Igice cyo ku wa gatanu nyuma ya saa sita, cyavuze ko abana ari nk’imyambi igomba kuratswa ku ntego kugira ngo bazakorere Yehova bishimye. Iri koraniro rizamfasha kubigeraho.”—Zaburi 127:4.

Abanyamakuru bo hirya no hino ku isi bagize icya bavuga kuri iri koraniro ryihariye mu mateka y’Abahamya ba Yehova. Urugero, umuvandimwe Robert Hendriks, uhagarariye urwego rushinzwe gutanga amakuru muri Amerika yagize ati: “Abanyamakuru benshi banditse inkuru zirebana n’iri koraniro ryihariye. Izo nkuru zasobanuraga ukuntu umuryango wacu wakoresheje ikoranabuhanga kugira ngo abantu bakurikirane ikoraniro kandi birinde iki cyorezo.”

Ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2020 ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mwishime buri gihe” ryongeye kutwibutsa ko Yehova ari we Mwigisha wacu Mukuru.—Yesaya 30:20.