Soma ibirimo

Venezuwela: Mushiki wacu barimo gufata amajwi mu rurimi rw’Ikiwarawo (hejuru ibumoso), abavandimwe babiri bari guhindura mu rurimi rw’Igipiyarowa (hasi ibumoso). Koreya y’Epfo: Umuryango urimo kureba ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2020 (iburyo)

4 NZERI 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Ikoraniro ryo mu wa 2020: Abahinduzi baciye agahigo

Ikoraniro ryo mu wa 2020: Abahinduzi baciye agahigo

Ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu wa 2020 ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mwishime buri gihe” ryari ryihariye mu mateka y’Abahamya ba Yehova. Ryahinduwe mu ndimi zisaga 500 kandi abantu barikurikiranye bari mu ngo zabo. Abahinduzi bagombaga gukora akazi kabo bahanganye n’inzitizi zo kutagira ibikoresho bihagije kandi bafite gihe gito.

Umwe mu bagize ikipe y’ubuhinduzi bw’Igikikuyu muri Kenya yaravuze ati: “Kubera ko ibiro by’ishami byari bifunze, abantu twagombaga gufata amajwi bari bake. Ubwo rero twagombaga gukoresha abavandimwe bari hanze ya Beteli. Twashimishijwe no kubona ukuntu Yehova yakoresheje umwuka we ukadufasha, bikagenda neza.”

Ikipe ihindura mu rurimi rw’amarenga rwo muri Koreya hamwe n’ikipe ihindura mu Gikoreya nabo bahuye n’icyo kibazo. Abakozi ba Beteli bakora bataha ntibashoboraga kwinjira muri Beteli ngo babafate amajwi.

Sitidiyo yashyizwe mu rugo rw’umuvandimwe kugira ngo bage bahafatira videwo zo mu rurimi rw’amarenga rwo muri Koreya

Kugira ngo bakemure icyo kibazo, abavandimwe bakoze sitidiyo mu ngo zabo. Abahamya bo muri utwo duce batanze impano z’ibikoresho byari gukenerwa mu gufata amajwi. Nanone kandi, kubera ko amakoraniro atari kubera mu Mazu y’Amakoraniro, zimwe muri kamera zaho bazikoresheje mu gufata videwo zo mu rurimi rw’amarenga.

Muri Venezuwela, abahinduzi ntibyari biboroheye gukora kubera ikibazo cya rezo ya interineti. Abandi bo ntibari bafite ibikoresho bihagije, ariko ibyo bari bafite byose barabikoresheje akazi kagenda neza. Urugero, mu gace kamwe abahinduzi bakoresheje za matora kugira ngo bakumire urusaku mu gihe bafataga amajwi.

Mu gace ka Juba muri Sudani y’Epfo hari kipe y’abahinduzi ihindura mu rurimi rw’Ikizande. Umwe mu bagize iyo kipe yaravuze ati: “Igihe numvaga ko tugiye gufata amajwi y’ikoraniro ryose naribwiye nti: ‘ntibishoboka! Ntidushobora gufata amajwi y’ikoraniro ririmo videwo zirenga 90 mu gihe cy’amezi abiri gusa.’ Kuba twararangije uyu mushinga byatumye ndushaho kwiringira ko nta cyabuza Yehova gukora ibyo ashaka. Uburyo Yehova akora biratangaje!”—Matayo 19:26.

Ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu wa 2020 ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mwishime buri gihe” ni impano ituruka kuri Yehova we, ‘ushaka ko abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.’—1 Timoteyo 2:4.