Soma ibirimo

Ifoto yafatiwe mu kirere igaragaza ikibanza cy’i Ramapo. Ibiti byatemwe birambitse mu kibanza. Mu ruziga: Umuntu uri gutema ibiti akoresheje imashini

6 KAMENA 2023
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Umushinga w’Icyicaro gikuru uri i Ramapo

Imirimo yo gutunganya ikibanza cy’i Ramapo irakomeje

Imirimo yo gutunganya ikibanza cy’i Ramapo irakomeje

Ku itariki ya 1 Kamena 2023, ibiro bishinzwe kubungabunga ibidukikije muri Leta ya New York byaduhaye icyangombwa kitwemerera gukura ibiti byatemwe mu kibanza cy’i Ramapo. Imirimo yo gutema ibiti byari biri muri icyo kibanza, yarangiye ku itariki ya 18 Werurwe, habura ibyumweru bibiri ngo igihe abayobozi bari baraduhaye kirangire.

Umuvandimwe Robert McRedmond, uhuza ibikorwa bya Komite Ishinzwe Umushinga w’Ubwubatsi w’i Ramapo, yaravuze ati: “Tuzi neza ko ku mushinga munini nk’uyu, buri cyangombwa tubonye aba ari intambwe ituganisha ku gutangira kubaka. Twiboneye uburyo Yehova yagiye adufasha tugatsinda inzitizi nyinshi twahuye na zo kandi dutegerezanyije amatsiko uburyo azadufasha gutsinda n’izo tuzahura na zo mu gihe kiri mbere.”—Yesaya 57:14.

Komite Ishinzwe Umushinga w’Ubwubatsi ikomeje gukorana n’abayobozi b’umujyi wa Ramapo mu gushaka ibyangombwa byose.