8 GICURASI 2024
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Imvura nyinshi yateje imyuzure ikomeye muri Kenya no muri Tanzaniya
Mu kwezi kwa Mata 2024, imvura nyinshi yaguye muri Kenya no muri Tanzaniya yateje imyuzure ikaze. Abantu barenga 185.000 bo muri Kenya bavanywe mu byabo naho abagera kuri 200 bahitanywe n’iyo myuzure. Naho muri Tanzaniya, igihugu gituranye na Kenya, ugereranyije abantu bagera ku 200.000 bavanywe mu byabo, abagera hafi kuri 200 bishwe n’iyo myuzure, kandi byari biteganyijwe ko iyo mvura ikomeza kugwa ari nyinshi mu byumweru byari gukurikiraho.
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Ikibabaje ni uko hari mushiki wacu 1 n’umwana we w’umukobwa bishwe n’umwuzure
Ababwiriza 59 bavanywe mu byabo
Amazu 14 yarangiritse cyane
Amazu y’Ubwami 3 hamwe n’inyubako iberamo amashuri y’umuryango wacu byarangiritse bidakabije
Ibikorwa by’ubutabazi
Abagenzuzi b’uturere hamwe n’abasaza bo mu duce twabayemo ibiza barimo gukoresha Bibiliya bagahumuriza abavandimwe bagezweho n’ibiza kandi bakabaha imfashanyo
Dusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu bari mu duce twabayemo imyuzure. Nubwo turi mu minsi igoye, twizeye tudashidikanya ko vuba aha ‘nta kintu tuzatinya kandi ngo kidutere ubwoba.’—Yesaya 54:14.