Soma ibirimo

Ikoraniro ryabereye i Columbus muri leta ya Ohio muri Amerika ku itariki ya 24 kugeza ku ya 30 Nyakanga 1931

23 NYAKANGA 2021
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Imyaka 90 irashize twitwa Abahamya ba Yehova

Imyaka 90 irashize twitwa Abahamya ba Yehova

Ku Cyumweru, tariki ya 26 Nyakanga 1931, umuvandimwe Joseph F. Rutherford, icyo gihe wari perezida w’umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society, yatanze disikuru yakurikiwe n’abantu basaga 15 000 bari baje mu ikoraniro ryabereye i Columbus, muri leta ya Ohiyo, muri Amerika. Bimwe mu byavugiwe muri iryo koraniro byanyujijwe ku maradiyo arenga 450 yo hirya no hino ku isi kandi ubwo bari ubwa mbere ikiganiro kinyura ku maradiyo menshi cyane ku isi. Umuvandimwe Rutherford yatangaje ikemezo k’ingenzi mu mateka, cyari gifite umutwe uvuga ngo “Izina rishya.” Hari harimo interuro igira iti: “Uhereye none, twifuza ko abantu bamenya ko turi Abahamya ba Yehova kandi bakatwita iryo zina.” (Reba aganduku gafite umutwe uvuga: “ Icyemezo”). Abari bateranye bose basubije mu ijwi rirenga bati: “Yego!” maze bakoma amashyi menshi cyane.

Umuvandimwe Arthur Worsley yaravuze ati: “Uwo munsi sinzawibagirwa, abantu barasakuje, bakoma amashyi y’urufaya ku buryo wumvaga ahantu twari duteraniye hatigita.” (Inkuru y’ubuzima bwe yasohotse mu mwaka wa 1986).

Imbaga y’abantu iri hanze ya sitade iri i Columbus muri leta ya Ohio

Mu bindi bihugu bari bakurikiye igihe icyo kemezo cyasomwaga, kuko byanyujijwe kuri radiyo. Umuvandimwe na mushiki wacu Barber bo muri Australia baravuze bati: “Igihe abavandimwe bari i Melbourne bumvaga abo muri Amerika bakoma mu mashyi na bo barahagurutse basimbukira hejuru batangira gukoma amashyi.” Mu Buyapani, itsinda rito ryarimo mushiki wacu Matsue Ishii, na ryo ryakurikiranye uwo mwanzuro igihe wasomwaga. Ishii yaranditse ati: “Twaranguruye amajwi y’ibyishimo twunga mu y’abavandimwe bacu bo muri Amerika.”

Ikinyamakuru The Messenger cyasohotsemo bwa mbere izina ry’Abahamya ba Yehova

Hari abantu bavuze ko abacuruzi bo mu mugi wa Columbus muri leta ya Ohiyo wari wabereyemo ikoraniro, bari bakoze ibyapa biha ikaze Abigishwa ba Bibiliya baje mu ikoraniro. Ibyo byapa babisimbuje ibindi byanditseho ngo: “Abahamya ba Yehova murakaza neza.” Ku itariki ya 28 Nyakanga 1931, ikinyamakuru kitwa The Messenger, cyandikwaga na Watch Tower Bible and Tract Society cyagize icyo kivuga kuri iryo koraniro, ni cyo cyakoresheje izina Abahamya ba Yehova mu nyandiko ku nshuro ya mbere.

Nyuma y’iryo koraniro habaye gahunda yihariye yo kubwiriza bakoresheje agatabo Le Royaume na L’Espérance du Monde, twasobanuraga iby’iryo zina rishya. Mu mezi abiri n’igice gusa hari hamaze gutangwa kopi zirenga miriyoni 5 z’utwo dutabo. Izo kopi zahawe abayobozi, abacuruzi n’abanyamadini.

Agatabo Le Royaume na L’Espérance du Monde twasohotse mu ndimi nke, harimo n’inyandiko isomwa n’abatabona. Utwo dutabo twari dukubiyemo ikemezo twafashe kijyanye n’izina rishya, twatanzwe hirya no hino ku isi

Umuvandimwe Martin Poetzinger avuga ibyabaye icyo gihe agira ati: “Iyo twabaga turi kubwiriza ku nzu n’inzu abantu bose twageragaho baratangaraga iyo twababwiraga tuti: ‘Turi Abahamya ba Yehova twari tuje kubasura.’” Abantu bazunguzaga umutwe maze bakatubaza bati: “None se ntimukiri Abigishwa ba Bibiliya?” (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Udukarita two kumenyekanisha izina rya Yehova”). Ariko nyuma y’imyaka myinshi, umuvandimwe Poetzinger yaranditse ati: “Ibintu byarahindutse cyane! Na mbere y’uko ngira icyo mvuga, abantu barambwira bati: ‘Ugomba kuba uri Umuhamya wa Yehova.’”

Porogaramu y’ikoraniro yariho inyuguti ebyiri ari zo “JW,” zaje gusobanurwa n’umuvandimwe Rutherford muri disikuru yatanze

Umuvandimwe A. H. Macmillan, na we wari mu ikoraniro ryabaye mu mwaka wa 1931, yaje gusobanura impamvu iryo zina ryari rikwiriye. Agira ati: “Ntekereza ko kwitwa iryo zina ari igitekerezo kiza kuko rihuje n’ibyo dukora hamwe n’intego zacu. Mbere twitwaga Abigishwa ba Bibiliya. Kuki twitwaga gutyo? Ni uko ari byo twakoraga, twigaga Bibiliya. Nyuma yaho igihe abantu bo hirya no hino ku isi batangiraga kwigana natwe Bibiliya twahinduye izina twitwa Umuryango Mpuzamahanga w’Abigishwa ba Bibiliya, ariko ubu turi Abahamya ba Yehova, kandi iryo zina rituma abantu bamenya abo turi bo n’icyo dukora.”

Ubu abantu bo hirya no hino ku isi babarirwa muri za miriyoni, baterwa ishema no kwitirirwa izina rya Yehova.—Yesaya 43:10-12.