Soma ibirimo

Uturutse ibumoso: Nomero ya mbere ya L’Âge d’Or (1919), nomero ya mbere ya Consolation (1937), nomero ya mbere ya Nimukanguke! (1946), na Nimukanguke! iri mu buryo bwa eregitoroniki (No. 2 2019)

1 UKWAKIRA 2019
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Imyaka ijana irashize!

Imyaka ijana irashize!

Ku itariki ya 1 Ukwakira 2019, ni bwo igazeti ya Nimukanguke! yari yujuje imyaka 100, kuva yatangira kwandikwa. Buri mwaka, hacapwa kopi zisaga miriyoni 280 z’icyo kinyamakuru mu ndimi 211. Ni kimwe mu binyamakuru bihindurwa mu ndimi nyinshi cyane ku isi kandi kikagera ku bantu benshi ku isi; ni icya kabiri nyuma y’Umunara w’Umurinzi.

Umuvandimwe Samuel Herd, wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yaravuze ati: “Nimukanguke! ituma abantu bashishikazwa n’ubutumwa bwo muri Bibiliya, kuko ivuga ku ngingo zitandukanye. Nubwo uko imyaka yagendaga ihita hari byinshi byagiye bihinduka kuri iyo gazeti, urugero nk’amapaji yayo, na n’ubu turayifashisha cyane mu murimo wo kubwiriza. Kuba imaze imyaka ijana yandikwa, birashimishije cyane, kandi bigaragaza ko umwuka w’Imana wabigizemo uruhare.”

Muri Nzeri 1919, ni bwo Abahamya ba Yehova batangaje ko hasohotse igazeti ya L’Âge d’Or, izina yatangiranye, mu ikoraniro ryari ryabereye i Cedar Point, muri leta ya Ohio, muri Amerika. Mu mwaka wa 1937, iryo zina ryaje guhinduka riba Consolation, ryumvikanisha ko abantu bari bakeneye guhumurizwa. Amaherezo, mu mwaka wa 1946, ni bwo iyo gazeti yahawe izina rya Nimukanguke!, ryumvikanisha ko abasomyi bayo basabwaga kuba maso bakamenya icyo ibibera mu isi bisobanura.

Ku itariki ya 11 Kanama 1946, abantu bari bitabiriye ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ryabereye i Cleveland, muri leta ya Ohio, bafite amagazeti ya Nimukanguke! yari yasohotse

Iki ni ikintu gikomeye tugezeho, kuko dukomeje “kubwiriza mu buryo bunonosoye ubutumwa bwiza” dukoresheje iyi gazeti ya Nimukanguke!Ibyakozwe 20:24.