Soma ibirimo

11 UKWAKIRA 2019
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Imyaka itanu yose irashize!

Imyaka itanu yose irashize!

Mu myaka itanu ishize, abavandimwe na bashiki bacu bagiye bashimishwa cyane n’ibiganiro bya buri kwezi bica kuri Tereviziyo ya JW. Mu gihe tugitegerezanyije amatsiko ibyo duhishiwe mu mwaka w’umurimo wa 2020 na nyuma yaho, mureke turebe ibyagezweho kuva tereviziyo yacu yatangira mu kwezi k’Ukwakira 2014.

Ibiganiro biri mu ndimi 185. Igihe iyo tereviziyo yatangiraga, ibiganiro byatambukaga mu rurimi rw’Icyongereza gusa. Ariko muri Gicurasi 2015, Inteko Nyobozi yemeye ko ibiganiro bica kuri iyo tereviziyo bihindurwa no mu zindi ndimi zisaga 40. Nyuma y’imyaka ine uhereye icyo gihe, ibiganiro byo kuri iyo tereviziyo biboneka mu ndimi 185.

Ibiganiro bigenewe abantu bo hirya no hino ku isi. Kubera ko ibyo biganiro biba bigenewe abavandimwe na bashiki bacu bo ku isi hose, videwo ziba zirimo, zikorwa n’amakipe akorera hirya no hino ku isi. Ikiganiro gisozwa na videwo igaragaza amatorero aba ari ahantu hitaruye, urugero nko muri Etiyopiya, Isilande, Mongoliya, Sayipani, Tuvalu na Uganda. Ubu abantu bo mu bihugu 230 bareba ibiganiro byo kuri tereviziyo yacu, harimo n’abo mu duce twitaruye two ku mpera y’isi y’epfo, aho abaturage baho bahora bimuka. Iyo tereviziyo igitangira, ugereranyije umubare w’abarebaga cyangwa bakavanaho ibiganiro, wageraga kuri miriyoni umunani n’ibihumbi magana atandatu.

Hacaho ibiganiro bitandukanye. Ibyo ibiganiro biba birimo za disikuru, inkuru z’ibyabaye, amakuru yo hirya no hino na videwo zakinwe zigaragaza ibintu bibaho mu buzima bwa buri munsi. Indirimbo ya mbere yasohotse mu kiganiro cy’ukwezi yari ifite umutwe uvuga ngo: “Imibereho ishimishije kurusha iyindi.” None ubu mu kiganiro cya buri kwezi haba harimo indirimbo nk’iyo. Ubu izo ndirimbo ziboneka mu ndimi 368.

Abayobora ikiganiro. Igihe tereviziyo yatangiraga, abayoboraga ikiganiro babaga ari abo mu Nteko Nyobozi gusa. Nyuma yaho abafasha Inteko Nyobozi batangiye kungiriza uyoboye ikiganiro cyangwa bakakiyobora. Ubu abavandimwe 29 bamaze kuyobora ibiganiro byaciye kuri tereviziyo.

Icyo abantu babivugaho. Hari umuvandimwe wo muri Amerika wagize ikibazo cy’udutsi two mu bwonko, kandi akaba akomeje guhangana n’ingaruka z’iyo ndwara, wavuze ko ashimishwa cyane n’indirimbo. Yaravuze ati: “Izi ndirimbo nziza zakomeje ukwizera kwange kandi zimfasha gukomeza kwihanganira iki kigeragezo mpanganye na cyo. Navuga ko izi ndirimbo zatumye ndushaho kugira imico ya gikristo. Ndabashimira mbikuye ku mutima!”

Hari umuryango wo muri Amerika wapfushije umwana wabo w’umuhungu yishwe na kanseri. Igihe bamaraga kureba ikiganiro cy’ukwezi k’Ugushyingo 2016, baranditse bati: “Igihe twarebaga indirimbo ivuga ngo ‘Isi nshya iri bugufi’ twese twaraturitse turarira. Twahise twumva tumeze nk’ababyeyi bari muri iyo ndirimbo bari muri paradizo. Igihe cyose tuzajya twumva twashenguwe n’agahinda, tuzajya tuzirikana ko Yehova aturi hafi, ko yumva ibibazo duhanganye na byo, kandi ko azadufasha guhangana na byo. Twabonye ko iyo videwo ari igisubizo cy’amasengesho yacu.”

Hari umugabo n’umugore bo muri Ukraine bagaragaje ko bashimishwa n’ibiganiro bya buri kwezi binyura kuri tereviziyo yacu, baravuga bati: “Tereviziyo ya JW yatumye tumenya abavandimwe bagize Inteko Nyobozi, twumva turi umuryango umwe.”

Dushimira Yehova kubera iyi mpano yaziye igihe yaduhaye, kuko idufasha kunga ubumwe n’abavandimwe bacu bo ku isi hose.​—1 Petero 2:17.