Soma ibirimo

Ifoto yafatiwe mu kirere y’ikoraniro ryo mu mwaka wa 1946 ryari rifite umutwe uvuga ngo “Amahanga yishimye” ryabereye Cleveland, muri leta ya Ohiyo, muri Amerika.

2 KANAMA 2021
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Imyaka mirongo irindwi n’itanu irashize habaye ikoraniro mpuzamahanga rya mbere ryajemo abantu benshi

Ikoraniro ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Amahanga yishimye” ryatumye hategurwa andi makoraniro yihariye

Imyaka mirongo irindwi n’itanu irashize habaye ikoraniro mpuzamahanga rya mbere ryajemo abantu benshi

Ku itariki ya 4 Kanama 2021, hazaba hashize imyaka 75 Abahamya ba Yehova bakoze ikoraniro ryari rifite umutwe ugira uti “Amahanga yishimye,” akaba ari ryo koraniro mpuzamahanga rya mbere ryajemo abantu benshi. Iryo koraniro ryatangiye ku itariki ya 4 Kanama rigeza ku ya 11 Kanama 1946. Ryabereye muri sitade no mu nzu mberabyombi yari hafi y’iyo sitade, mu mugi wa Cleveland muri leta ya Ohiyo muri Amerika.

Intambara ya Kabiri y’Isi Yose ikirangira, igihe isi yari irimo ubushyamirane bwashegeshe abayituye, abavandimwe bateguye ikoraniro ryihariye. Iryo koraniro ryarimo abavandimwe na bashiki bacu baturutse hirya no hino ku isi kandi bateranye mu mahoro. Abantu bo mu moko yose bari bishimiye guteranira hamwe, mu gihe icyo gihe muri Amerika hari ivangura rikomeye.

Ikoraniro ryari rifite umutwe ugira uti: “Amahanga yishimye” ni ryo rya mbere ryahuje Abahamya benshi bateraniye hamwe. Hateranye abantu 80 000. Nyuma y’igihe abavandimwe na bashiki bacu bamaze bari mu bwigunge kubera intambara, bishimiye kongera guteranira hamwe. Muri iryo koraniro haje abashyitsi 302 baturutse mu bihugu 32. Ku cyumweru, umunsi wo gusoza iryo koraniro umuvandimwe Nathan H. Knorr yatanze disikuru ifite umutwe uvuga ngo: “Umwami w’amahoro.”

Hanze y’inzu mbera byombi hari icyapa cyamamaza disikuru y’abantu bose yatanzwe n’umuvandimwe Knorr yari ifite umutwe uvuga ngo: “Umwami w’amahoro”

Nubwo iryo koraniro ryagenze neza, hari inzitizi bahuye na zo. Ku munsi wa mbere w’ikoraniro, abavandimwe bariteguye bahuye n’ikibazo gikomeye. Inzu mbera byombi yaruzuye kandi abantu bagikomeza kuza, imyanya yo kwicaramo irabura. Ubwo rero abavandimwe bitabaje sitade yari hafi aho kugira ngo abantu babone aho bicara mu kiciro cya nimugoroba cyari gutangira saa 7:45 z’umugoroba. Ikibazo ni uko hari imikino ibiri yari iteganyijwe kubera muri iyo sitade, yagombaga kurangira saa 6:30 z’umugoroba.

Igihe umukino wa kabiri warimo uraba, haguye imvura irimo inkuba, yatumye abaje kureba umupira bava muri sitade hakiri kare. Nuko nyuma yaho izuba ryaravuye maze Abahamya 50 000 babasha kuza mu ikoraniro mu kiciro cya nimugoroba.

Umuvandimwe Knorr atangaza ko hasohotse igitabo gishya kitwa “Que Dieu soit reconnu pour vrai!”

Mu ikoraniro ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Amahanga yishimye” hasohotse igazeti nshya ya Nimukanguke! n’igitabo “Que Dieu soit reconnu pour vrai!” Nanone umuvandimwe Knorr yatangaje ko bari bafite gahunda yo kwagura icapiro ry’i Brooklyn, mu mugi wa New York, muri Amerika no kwagura ibiro by’ishami byo mu bihugu bitandatu.

Ikindi kintu kihariye cyabaye ni umubatizo. Habatijwe abantu 2 602, abavandimwe 903 na bashiki bacu 1 699, babatirijwe mu kiyaga cyari hafi aho kitwa Erie. Nanone muri iryo koraniro hatanzwe icyerekanwa cy’ukuntu ikigisho Umunara w’Umurinzi hamwe n’ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi bizajya biyoborwa. Hanaririmbye korali y’abaririmbyi 160.

Abavandimwe na bashiki bacu bitegura kubatizwa

Iri koraniro ryatumye babona uko bazajya bategura andi makoraniro yakurikiyeho. Urugero hashyizweho inzego zishinzwe imirimo mu ikoraniro, harimo nk’urwego rushinzwe kwakira abantu, ibiro by’uhagarariye ikoraniro, ubufasha bw’ibanze, urwego rushinzwe amajwi n’amashusho n’urwego rushinzwe ibyatakaye n’ibyatoraguwe.

Umuvandimwe Ron Little, ubu ni umusaza w’itorero rya McKeesport riri i Pennsylvania, muri Amerika. Na we yari ari muri iryo koraniro. Icyo gihe Little yari afite imyaka 11, yazanye na se na mukuru we. Iminsi umunani ikoraniro ryamaze, bose uko ari batatu bararaga mu modoka ya se.

Umuvandimwe Little aracyibuka neza igihe batangazaga ko igazeti ya Nimukanguke! yasohotse. Yaravuze ati: “Igihe Nimukanguke! yasohokaga, twazengurukaga hose tuyifite, buri wese yageragezaga guha mugenzi we kopi, kugira ngo nibura buri umuntu abe afite kopi ye.”

Nubwo umuvandimwe Little, afite imyaka 86, arakibuka neza ukuntu byari bishimishije kongera kubona Abahamya bangana batyo bateraniye hamwe. Yagize ati: “Nibuka ko numvaga iryo koraniro ritarangira, ryari ryiza pe!”

Dushimira Yehova cyane kuko aduha umugisha ku bw’“amakoraniro yera.”—Abalewi 23:2.

 

Porogaramu y’ikoraniro “Amahanga yishimye” ryabereye mu mugi wa Cleveland, muri leta ya Ohiyo, muri Amerika kuva ku itariki ya 4 kugeza ku ya 11 Kanama 1946

Imodoka ebyiri ziriho indangururamajwi nini, hariho n’icyapa cyanditseho ngo: “Soma igazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!” Ku miryango y’imodoka hariho ibyapa byamamaza disikuru y’abantu bose ivuga ngo: “Umwami w’amahoro”

Abakobwa babiri na nyina bahagaze iruhande rw’imodoka iriho indangururamajwi. Abakobwa bafite nomero ya mbere ya Nimukanguke! yasohotse mu ikoraniro mu mwaka wa 1946. Nyina we afite ikinyamakuru The Messenger, cyandikwaga na Watch Tower Bible and Tract Society

Umuvandimwe wifotozanyije n’abana be. Akamodoka kabo kariho ibyapa byamamaza disikuru y’abantu bose yari ifite umutwe uvuga ngo: “Umwami w’amahoro”

Abashyitsi baje mu ikoraniro “Amahanga yishimye” ryabaye mu mwaka 1946 barimo barabwiriza, bahawe ibyapa byamamaza disikuru y’abantu bose “Umwami w’amahoro”

Abavandimwe bo mu rwego rushinzwe amafunguro, barimo barateka

Abaje mu ikoraniro ryo mu mwaka wa 1946 barimo bararya

Abaje mu ikoraniro bafite kopi z’igitabo gishya cyasohotse kitwa Que Dieu soit reconnu pour vrai!

Abavandimwe bifotoreje hanze y’ahabereye ikoraniro, benshi muri bo bafunzwe bazira ukwizera kwabo. Umuvandimwe Daniel Sydlik (Umurongo w’imbere, iburyo), yaje kuba umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova

Abiteguye kubatizwa bicaye ku murongo w’imbere

Ifoto yafatiwe mu kirere y’ahabereye umubatizo ku kiyaga cya Erie