19 MATA 2021
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Indoneziya na Timor y’Iburasirazuba byibasiwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Seroja
Aho byabereye
Mu burasirazuba bw’ibirwa bya Nusa Tenggara mu gace k’iburasirazuba bwa Indoneziya no muri Timor y’Iburasirazuba
Ikiza
Ku itariki ya 4 Mata 2021, inkubi y’umuyaga yiswe Seroja yashenye ibintu byinshi ikura n’abantu mu byabo
Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu
Abantu bagera kuri 236 bakuwe mu byabo
Ibyangiritse
Muri Indoneziya
Inzu 45 zarangiritse bidakabije
Inzu 8 zarangiritse cyane
Inzu z’Ubwami 3 zarangitse bidakabije
Muri Timor y’Iburasirazuba
Inzu 19 zarangiritse bidakabije
Inzu 10 zarangiritse cyane
Ibikorwa by’ubutabazi
Muri Indoneziya hashyizweho Komite y’Ubutabazi yari ishinzwe gutanga ubufasha bukenewe. Iyo komite yashyizeho gahunda yo gusana Amazu y’Ubwami yangiritse n’andi mazu yangiritse cyane
Abagenzuzi b’Uturere bahaye ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka abavandimwe na bashiki bacu bagezweho n’icyo kiza
Nyuma gato y’icyo kiza, abasaza b’amatorero bahise bashakira amacumbi abavandimwe na bashiki bacu bakuwe mu byabo. Nanone abasaza batanze ibyokurya, amazi n’ibindi byari bikenewe. Bashyizeho na gahunda yo gusukura amazu yari yangiritse
Muri Timor y’Iburasirazuba na ho, abasaza bari batangiye gahunda yo gusukura amazu yangiritse, gutanga ibyokurya n’ibindi bintu ku bari babikeneye. Nanone abasaza bashakiye amacumbi y’agateganyo abari bakuwe mu byabo
Ibikorwa byose by’ubutabazi byakozwe ari na ko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Twishimira ubufasha Yehova atanga binyuze ku “murimo” w’itorero rya gikristo.—2 Abakorinto 9:13.