Soma ibirimo

Ifoto igaragaza uko inkubi y’umuyaga yangije agace ka Beira muri Mozambike

27 WERURWE 2019
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Inkubi y’umuyaga yibasiye amagepfo y’uburasirazuba bwa Afurika

Inkubi y’umuyaga yibasiye amagepfo y’uburasirazuba bwa Afurika

Ku wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2019, inkubi y’umuyaga yiswe Idai yibasiye Mozambike, ubu ikaba igeze muri Malawi no muri Zimbabwe. Iyo nkubi y’umuyaga ni yo ikaze cyane kurusha izindi zibasiye amagepfo y’uburasirazuba bwa Afurika. Nanone yasenye imihanda, amazu n’izindi nyubako kandi abantu barenga miriyoni ebyiri n’ibihumbi magana atandatu bagezweho n’ingaruka zayo. Kugeza ubu imaze guhitana abasaga 200. Tubabajwe n’uko muri Mozambike hari bashiki bacu babiri n’abana babiri b’ababwiriza batarabatizwa bahitanywe n’iyo nkubi y’umuyaga. Nanone muri Zimbabwe, umuvandimwe ufite imyaka 14 yahitanywe n’inkangu yasenye inzu y’iwabo.

Inzu y’Ubwami yo mu gace ka Inhamízua muri Mozambike, yangijwe cyane n’inkubi y’umuyaga

Raporo yatanzwe n’ibiro by’Abahamya byo muri Mozambike yagaragaje ko hari amazu y’abavandimwe n’Amazu y’Ubwami yangiritse andi arasenyuka. Raporo yatanzwe n’ibiro by’Abahamya byo muri Zimbabwe na yo yerekanye ko amazu 15 y’abavandimwe hamwe n’Amazu y’Ubwami 2 yangiritse. Nanone raporo yatanzwe n’ibiro by’Abahamya byo muri Malawi, yagaragaje ko hasenyutse amazu 764 y’Abahamya, na ho agera kuri 201 arangirika. Amazu y’Ubwami abiri yarangiritse. Hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi esheshatu kugira ngo zite ku bikorwa by’ubutabazi, ebyiri ziri muri Mozambike na ho enye ziri muri Malawi.

Inzu z’abahamya babiri bo muri Malawi zarasenyutse.

Twifatanyije n’abavandimwe na bashiki bacu bahuye n’ibyo biza. Dusenga dusaba ko ababwiriza bibasiwe n’ibyo biza bakomeza kwiringira Yehova we utanga amahoro mu bihe nk’ibyo.—Abaroma 15:13.