Soma ibirimo

19 KANAMA 2024
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Inkubi y’umuyaga yiswe Debby yateje umwuzure ku nkombe y’iburasirazuba bwo mu Majyaruguru ya Amerika

Inkubi y’umuyaga yiswe Debby yateje umwuzure ku nkombe y’iburasirazuba bwo mu Majyaruguru ya Amerika

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani mu mwaka wa 2024, hari umuyaga mwinshi cyane waje mu nyanja ya Atalantika. Uwo muyaga waje kuvamo inkubi y’umuyaga yiswe Debby. Nyuma yaho, ku itariki ya 5 Kanama 2024, iyo nkubi y’umuyaga yageze mu Leta ya Folorida muri Amerika, iri ku muvuduko w’ibirometero 130 ku isaha. Nanone uwo muyaga wateje izindi nkubi z’imiyaga zigera nko kuri 12. Iyo miyaga ndetse n’imvura nyinshi byatumye uduce twinshi tubura umuriro. Nanone ugereranyije muri Amerika hapfuye abantu bagera ku munani.

Iyo nkubi y’umuyaga yiswe Debby imaze kwibasira umujyi wa Folorida yagabanyije ubukana ariko ikomereza mu majyaruguru yerekeza muri Kanada. Ku wa Gatanu, tariki ya 9 Kanama 2024, mu ntara ya Quebec, muri Kanada haguye imvura nyinshi cyane. Iyo mvura yatwaye amazu, yangiza ibikorwa byinshi byo muri iyo ntara kandi ituma abantu babarirwa mu bihumbi bahunga. Raporo zagaragaje ko yahitanye umuntu umwe.

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

Muri Amerika

  • Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye

  • Umubwiriza 1 yagiye mu bitaro

  • Ababwiriza 23 bavanywe mu byabo

  • Amazu 7 yarangiritse bikomeye

  • Amazu 60 yarangiritse bidakomeye

  • Inzu y’Ubwami 1 yarangiritse bidakomeye

Kanada

  • Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye. Icyakora tubabajwe no kubamenyesha ko hari umwigishwa wa Bibiliya wahitanywe n’inkangu

  • Umubwiriza 1 yarakomeretse

  • Ababwiriza 23 bavanywe mu byabo. Ariko ubu abenshi basubiye mu ngo zabo

  • Amazu 2 yarangiritse bikomeye

  • Amazu 165 yarangiritse bidakomeye

  • Nta Nzu y’Ubwami yangiritse cyangwa ngo isenyuke

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Abagenzuzi basura amatorero n’abasaza b’itorero bo muri Amerika na Kanada, barimo guhumuriza abagizweho ingaruka n’iyo nkubi y’umuyaga kandi bakabafasha kubona ibyo bakeneye

  • Muri Kanada, hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi kandi irimo irafasha abavandimwe kubona ibyo bakeneye

Dukomeje gusenga dusabira abagizweho ingaruka n’iyo nkubi y’umuyaga kandi duhumurizwa no kumenya ko Yehova atazigera areka ‘kutubera agakiza mu gihe cy’amakuba.’—Yesaya 33:2.