Soma ibirimo

Umwuzure muri Gwatemala (ibumoso) no muri Kosita Rika (iburyo)

20 UGUSHYINGO 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Inkubi y’umuyaga yiswe Eta yibasiye Amerika yo Hagati, ibirwa bya Caïmans, Bahamasi, Jamayika, Megizike na Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Inkubi y’umuyaga yiswe Eta yibasiye Amerika yo Hagati, ibirwa bya Caïmans, Bahamasi, Jamayika, Megizike na Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Aho byabereye

Amerika yo Hagati, ibirwa bya Caïmans, Bahamasi, Jamayika, Megizike na Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ikiza

  • Ku itariki ya 3 Ugushyingo 2020, inkubi y’umuyaga ikaze yiswe Eta yibasiye akarere ka Puerto Cabezas muri Nikaragwa, yakomeje no mu tundi duce two muri Amerika yo Hagati kandi yangiza ibintu byinshi

  • Ikibabaje ni uko hari umuryango w’Abahamya wo muri Megizike wapfushije umwuzukuru wabo wari ufite imyaka ikenda, atwawe n’umwuzure

  • Iyo nkubi y’umuyaga yateje imvura ikaze mu ibirwa bya Caïmans, Bahamasi na Jamayika. Nanone yageze mu kigobe cya Megizike no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Kosita Rika

    • Ababwiriza 108 bakuwe mu byabo

    • Ababwiriza 7 babuze ibintu byose bari batunze

  • Gwatemala

    • Ababwiriza 163 bakuwe mu byabo ariko abagera ku 85 basubiye iwabo

    • Imiryango itatu yabuze ibintu byose yari itunze

    • Umuryango umwe ugizwe n’ababwiriza 3 bari baheze mu nzu babagamo iri muri etaje ya kabiri ariko barabatabaye

  • Hondurasi

    • Ababwiriza 1.984 bakuwe mu byabo ariko abagera kuri 376 basubiye iwabo

  • Jamayika

    • Ababwiriza 4 barahunze

  • Megizike

    • Ababwiriza 1.618 bo mu gace ka Chiapas na Tabasco bakuwe mu byabo ariko abagera ku 112 basubiye iwabo

  • Nikaragwa

    • Ababwiriza 238 bakuwe mu byabo ariko abagera kuri 232 basubiye iwabo

  • Panama

    • Ababwiriza 27 bakuwe mu byabo ariko 6 basubiye iwabo.

  • Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    • Ababwiriza 48 bakuwe mu byabo ariko abagera kuri 27 basubiye iwabo

Ibyangiritse

  • Bahamasi

    • Hari inzu yangiritse

  • Kosita Rika

    • Inzu 3 zarasenyutse

    • Inzu 6 zarangiritse

  • Gwatemala

    • Amazu 2 yashenywe n’inkangu

  • Hondurasi

    • Amazu y’Ubwami 7 yarangiritse bidakabije

  • Nikaragwa

    • Amazu 73 yarangiritse

  • Ibirwa bya Caïmans

    • Amazu 4 yarangiritse

    • Inzu y’Ubwami yarangiritse bidakabije

  • Jamayika

    • Amazu 50 yarangiritse

    • Inzu y’Ubwami yarangiritse

  • Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    • Amazu 141 yarangiritse

    • Amazu y’Ubwami 9 yarangiritse bidakabije

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Ibiro by’ishami byo muri Amerika yo Hagati byashyizeho komite eshatu z’ubutabazi, kugira ngo zigenzure imirimo yo gufasha abagwiririwe n’ibiza. Komite ebyiri zikorera muri Megizike, indi ikorera muri Hondurasi. Mu bindi bihugu byahuye n’iki kiza, komite z’ubutabazi zari zarashyizweho kubera COVID-19, ubu zifasha abibasiwe n’inkubi y’umuyaga.

  • Mu ifasi igenzurwa n’ibiro by’ishami bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amatorero hamwe na komite z’ubutabazi zari zarashyizweho kugira ngo zite ku bantu bibasiwe n’icyorezo cya COVID-19, ubu bafasha abibasiwe n’ibiza

  • Abagenzuzi basura amatorero yo muri utwo duce bose barimo barahumuriza abantu bibasiwe n’ibiza

  • Abahamya batuye mu duce tutibasiwe n’ibiza bacumbikiye abakuwe mu byabo

  • Abakora ibikorwa by’ubutabazi bakurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19

Dushimishwa no kubona ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bafashanya nubwo bahuye n’ibiza. Tuzi ko Yehova, Imana yacu azakomeza kubabera “igihome kirekire mu bihe by’amakuba.”—Zaburi 9:9.