Soma ibirimo

Inkubi y’umuyaga yiswe Fiona yangije ibintu byinshi kuko yari irimo imvura nyinshi

26 NZERI 2022
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Inkubi y’umuyaga yiswe Fiona yibasiye ibirwa bya Karayibe

Inkubi y’umuyaga yiswe Fiona yibasiye ibirwa bya Karayibe

Ku itariki ya 18 Nzeri 2022, inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura yiswe Fiona yibasiye Puerto Rico n’ibirwa byo hafi yayo. Uwo muyaga wari ku muvuduko w’ibirometero 160 ku isaha kandi warimo imvura nyinshi. Uwo muyaga uvanze n’imvura washenye imihanda n’ibiraro kandi usiga abantu babarirwa mu bihumbi badafite umuriro. Kuba ibikorwa remezo byarangiritse byatumye abayobozi batoroherwa no kugeza ibiribwa, amazi n’imiti ku bagezweho n’ingaruka z’uyu muyaga.

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

Puerto Rico, Saint Kitts na Nevis, Turks na Caicos

  • Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye

  • Ababwiriza 4 barakomeretse bidakabije

  • Ababwiriza 75 bavanywe mu byabo

  • Inzu 140 zarangiritse bidakabije

  • Inzu 18 zarangiritse bikabije

  • Inzu 1 yarasenyutse

Repubulika ya Dominicaine

  • Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye

  • Ababwiriza 58 bavanywe mu byabo

  • Inzu 57 zarangiritse bidakabije

  • Inzu 26 zarangiritse bikabije

  • Inzu 2 zarasenyutse

  • Amazu y’Ubwami 2 yarangiritse bidakabije

  • Amazu y’Ubwami 2 yarangiritse bikabije

Gwadelupe na Martinique

  • Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye

  • Ababwiriza 16 bavanywe mu byabo

  • Inzu 43 zarangiritse bidakabije

  • Inzu 2 zarangiritse bikabije

  • Amazu y’Ubwami 13 yarangiritse bidakabije

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Abagenzuzi basura amatorero n’abasaza b’amatorero yo mu duce twibasiwe n’iyi nkubi y’umuyaga barimo gusura imiryango yagezweho n’ingaruka z’uyu muyaga, maze bakabahumuriza kandi bakabafasha kubona ibyo bakeneye

  • Hari gukorwa ibishoboka byose ngo imiryango yagezweho n’uyu muyaga ibone ibyibanze ikenera kandi amazu yabo asanwe

  • Ibikorwa byose by’ubutabazi bikorwa ari na ko hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Tuzi neza ko abavandimwe na bashiki bacu bagezweho n’uyu muyaga bazahumurizwa n’ibikorwa byuje urukundo bakorerwa na bagenzi babo.—Ibyakozwe 11:29.