4 UKWAKIRA 2022
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Inkubi y’umuyaga yiswe Ian yangije byinshi
Ku itariki ya 27 Nzeri 2022, inkubi y’umuyaga yiswe Ian yangije ibintu byinshi muri Kiba, nyuma yaho imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yibasiye Amajyepfo y’Iburengerazuba bwa Folorida. Inkubi y’umuyaga Ian iri mu nkubi z’imiyaga zikomeye zibasiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyo nkubi y’umuyaga yari ifite umuvuduko wa kilometero 240 ku isaha. Yashenye ibintu byinshi mu duce two muri Folorida. Iyo nkubi yatumye abantu benshi babura umuriro w’amashanyarazi, ibikorwa remezo birangirika kandi yateje umwuzure ahantu hanini muri Amerika ikomeza yerekeza ku nyanja ya Atalantika. Nanone yibasiye Karolina y’Amajyepfo.
Iyo nkubi y’umuyaga ikaze yatumye ababwiriza barenga 12.000 bo muri Folorida bava mu byabo.
Abagenzuzi b’uturere barimo gukorana n’abahagarariye Urwego Rushinzwe Ubwubatsi n’Ibishushanyo mbonera kugira ngo bafashe abasaza b’amatorero mu kwita ku byo ababwiriza bagezweho n’ingaruka z’iyo nkubi bakeneye.
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Kiba
Tubabajwe nuko hari umuvandimwe 1 wapfuye
Abavandimwe 2 barakomeretse bidakabije
Amazu 300 yarangiritse byoroheje
Amazu 491 yarangiritse cyane
Amazu 63 yarasenyutse
Ahantu 40 hakorerwa amateraniro harangiritse cyane
Ahantu 1 bakoreraga amakoraniro harangiritse byoroheje
Ahantu 3 bakoreraga amakoraniro harangiritse cyane
Folorida
Nta Muvandimwe cyangwa mushiki wacu wishwe n’iyo nkubi
Ababwiriza 2 barakomeretse bidakabije
Ababwiriza 5.874 bavanywe mu byabo ntibarasubira mu ngo zabo
Amazu 1.559 yarangiritse bidakabije
Amazu 367 yarangiritse cyane
Amazu 47 yarasenyutse
Amazu 329 amaze gukorerwa isuku
Ubu hamaze gusanwa amazu 71
Inyubako 38 z’Abahamya ba Yehova zarangiritse bidakomeye
Inzu 1 y’Ubwami yarangiritse cyane
Inzu 1 y’Amakoraniro yarangiritse cyane
Karolina y’Amajyepfo
Nta Muhamya wahitanywe cyangwa ngo yicwe n’iyo nkubi y’umuyaga
Ababwiriza 35 bavanywe mu byabo
Amazu 13 yarangiritse bidakabije
Ibikorwa by’ubutabazi
Abagenzuzi b’uturere hamwe n’abasaza b’amatorero barimo gusura abagize imiryango yagezweho n’ingaruka z’iyo nkubi kugira ngo babahumurize kandi babahe imfashanyo
Hashyizweho ibigo by’ubutabazi by’agateganyo bigera kuri 14 ku muhanda uva muri Folorida, kugira ngo bifashe abavandimwe na bashiki bacu
Hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi muri Folorida no muri Kiba kugira ngo zigenzure ibikorwa by’ubutabazi
Ibikorwa by’ubutabazi byose bikorwa ari na ko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Mu gihe hakomeje gukorwa ibishoboka byose ngo abavandimwe bacu bahuye n’icyo kiza bitabweho, twibonera ko ibyo umwanditsi wa Zaburi yavuze ari ukuri. Yaravuze ati: “Uwiringira Yehova azagotwa n’ineza yuje urukundo.”—Zaburi 32:10.