Soma ibirimo

Ibice byo muri Folorida muri Amerika, byashenywe n’inkubi y’umuyaga yiswe Idalia

7 NZERI 2023
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Inkubi y’umuyaga yiswe Idalia yibasiye uburengerazuba bwa Kiba n’ibice by’amagepfo y’iburasirazuba bwa Amerika

Inkubi y’umuyaga yiswe Idalia yibasiye uburengerazuba bwa Kiba n’ibice by’amagepfo y’iburasirazuba bwa Amerika

Ku itariki ya 29 Kanama 2023, Inkubi y’umuyaga yiswe Idalia yibasiye intara yitwa Pinar del Río, iherereye mu burengerazuba bwa Kiba. Iyo nkubi y’umuyaga yarimo imvura nyinshi yari ivanze n’umuyaga ukaze. Uwo muyaga wari ku muvuduko w’ibirometero 200 ku isaha. Ku itariki ya 30 Kanama 2023, Idalia yateje inkangu mu gace ka Keaton Beach no mu kigobe cya Folorida, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nanone iyo nkubi y’umuyaga yarimo imvura nyinshi, yateje imyuzure kandi byatumye amashanyarazi abura mu duce twinshi two muri Folorida, Jeworujiya, Karolina ya Ruguru na Karolina y’Epfo.

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

Muri Kiba

  • Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye

  • Umubwiriza 1 yavanywe mu bye

  • Inzu 1 yarasenyutse

  • Amazu 12 yarangiritse bidakabije

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

  • Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye

  • Umubwiriza 1 yarakomeretse bidakabije

  • Ababwiriza 1.297 bavanywe mu byabo

  • Amazu 4 yarasenyutse

  • Amazu 12 yarangiritse bikabije

  • Amazu 61 yarangiritse bidakabije

  • Inzu y’Ubwami 1 yarangiritse bikabije

  • Amazu y’Ubwami 3 yarangiritse bidakabije

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Haba muri Kiba no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abasaza n’abagenzuzi basura amatorero bari mu duce twibasiwe, barimo gutanga imfashanyo ari nako bakoresha Ijambo ry’Imana bahumuriza abahuye n’ibiza.

Twiringiye ko Yehova azakomeza gufasha abantu bose bagezweho n’ingaruka z’iyi nkubi y’umuyaga yiswe Idalia.—Yesaya 63:9.