2 UKUBOZA 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Inkubi y’umuyaga yiswe Iota yibasiye Kolombiya, Amerika yo Hagati na Megizike
Aho yabereye
Kolombiya, Amerika yo Hagati na Megizike
Ikiza
Ku itariki ya 15 n’iya 16 Ugushyingo 2020, inkubi y’umuyaga yiswe Iota yari irimo imvura nyinshi, yibasiye amajyaruguru ya Kolombiya cyanecyane ibirwa bya San Andrés na Providencia biri mu nyanja ya Karayibe
Imvura irimo umuyaga mwinshi yateje imyuzure n’inkangu
Ku itariki ya 16 Ugushyingo 2020, iyo nkubi yateje inkangu muri Nikaragwa, nanone yangije ibintu byari byararokotse inkubi y’umuyaga yitwa Eta yari yabaye mbere y’aho muri Amerika yo Hagati
Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu
Amerika yo Hagati
Kosita Rika
Ababwiriza 22 bakuwe mu byabo
Gwatemala
Ababwiriza 93 bakuwe mu byabo
Hondurasi
Ababwiriza 1.531 bakuwe mu byabo
Ababwiriza 2 barakomeretse bidakabije
Nikaragwa
Ababwiriza 75 bakuwe mu byabo
Panama
Ababwiriza 16 bakuwe mu byabo
Kolombiya
Umubwiriza wo mu gace ka Providencia yavunitse ukuboko
Umubwiriza wo mu gace ka San Andrés yarakomeretse bidakabije
Megizike
Ababwiriza 1.248 bo mu duce twa Tabasco na Veracruz bakuwe mu byabo
Ibyangiritse
Amerika yo Hagati
Kosita Rika
Inzu 9 zarangiritse
Gwatemala
Inzu 18 zarangiritse
Amazu y’Ubwami 7 yarangiritse bidakabije
Amazu y’Ubwami 2 yarangiritse cyane
Hondurasi
Amazu y’Ubwami 7 yarangiritse bidakabije
Inzu 227 zarangiritse
Nikaragwa
Inzu 106 zarangiritse
Amazu y’Ubwami 3 yarangiritse bidakabije
Panama
Inzu 5 zarangiritse
Amazu y’Ubwami 2 yarangiritse cyane
Kolombiya
Amakuru yahise atangwa avuga ko amazu y’abavandimwe benshi bo ku kirwa cya Providencia, yangiritse cyane naho Inzu y’Ubwami igasenyuka. Kumenya amakuru yo kuri icyo kirwa byari bigoye kubera ko ibikorwa remezo n’itumanaho byari byangijwe n’iyo nkubi y’umuyaga.
Inzu 20 n’Inzu y’Ubwami 1 zo mu gace ka San Andrés zarangiritse bidakabije
Megizike
Inzu 184 zarangiritse
Ibikorwa by’ubutabazi
Komite y’ibiro by’ishami bya Kolombiya yashyizeho komite ishinzwe ubutabazi kugira ngo ifashe ababwiriza. Iyo komite ifatanyije n’abagenzuzi b’uturere barimo barafasha abagezweho n’icyo kiza kandi bakabahumuriza.
Ibiro by’ishami byo muri Amerika yo Hagati byashyizeho komite enye zishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ngo zifashe abagezweho n’ingaruka z’inkubi y’umuyaga ya Eta na Iota muri Amerika yo Hagati no muri Megizike. Abagenzuzi b’uturere barimo barakoresha Bibiliya bagahumuriza imiryango yagezweho n’ibyo biza bakanabaha imfashanyo. Nanone, amatorero yo mu duce twabayemo ibiza yahaye abavandimwe na bashiki bacu bo muri Hondurasi na Nikaragwa amapaki arenga 400 arimo ibyokurya. Aho byashobokaga, abavanywe mu byabo bacumbikirwaga mu mazu y’Abahamya bagenzi babo bo mu duce tutagezweho n’ibiza
Abavandimwe na bashiki bacu bifatanya mu bikorwa by’ubutabazi bakomeza kwirinda kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya koronavirusi
Nubwo bagenzi bacu bahura n’ibibazo byo muri iyi si hakubiyemo n’ibiza, bakomeje kwiringira ko Yehova Imana ari ubuhungiro bwabo.—Zaburi 142:5.