Soma ibirimo

Amateraniro yaberaga mu Nzu y’Ubwami mbere y’icyorezo cya COVID-19

15 UKWAKIRA 2021
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Inteko Nyobozi yatangaje ko amateraniro ashobora gutangira mu duce twatoranijwe

Inteko Nyobozi yatangaje ko amateraniro ashobora gutangira mu duce twatoranijwe

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova iherutse gutangaza ko yasabye ibiro by’amashami bimwe na bimwe kugerageza gusubizaho amateraniro abera ku Nzu y’Ubwami. Ibyo biro by’amashami bizahitamo Amazu y’Ubwami ari mu duce turimo abantu benshi bikingije kandi umubare w’abandura korona virusi ukaba ugenda ugabanuka. Birumvikana ko iyo gahunda y’igerageza izakorwa ari na ko hubahirizwa amabwiriza atangwa n’abayobozi agenga ibyo guhurira hamwe. Ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021, ni bwo iryo tangazo ryasomewe abagize umuryango wa Beteli bo hirya no hino ku isi.

Ibizava muri iryo gerageza ni byo bizatuma tumenya niba n’andi matorero azemererwa gusubira ku Nzu y’Ubwami. Nanone iryo tangazo ryavuze ko ibindi bikorwa by’umuryango wacu bihuza abavandimwe na bashiki bacu bizakomeza gusubikwa kugeza nibura ku itariki ya 1 Mutarama 2022.

Dushimira cyane Inteko Nyobozi uburyo yita ku muryango w’abavandimwe n’ukuntu ifata ingamba zihuje n’ubwenge mu gusubukura ibikorwa by’umuryango wacu. Turabasaba gukomeza gusenga musaba Yehova ko yakomeza gutanga ubuyobozi n’imigisha kuri iyi gahunda.—Imigani 14:16.