Soma ibirimo

Inzu igenewe abashyitsi iri i Patterson, New York, muri Amerika. Udufoto: Abashyitsi bari ahantu berekanira imibereho y’abantu bavugwa muri Bibiliya bo mu kinyejana cya mbere

26 MUTARAMA 2024
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Inzu igenewe abashyitsi y’i Patterson izatuma abantu bamenya byinshi

Inzu igenewe abashyitsi y’i Patterson izatuma abantu bamenya byinshi

Ku itariki ya 1 Mutarama 2024, ni bwo hatashye inzu igenewe abashyitsi y’i Patterson, iherereye mu kigo cy’amashuri y’umuryango wacu kiri i Patterson, muri New York, muri Amerika. Igice cy’ingenzi cy’iyo nzu ni igice kigaragaza imibereho y’abantu bavugwa muri Bibiliya bo mu kinyejana cya mbere, kikaba cyerekana uko ubuzima bwo mu gihe cya Yesu bwari bumeze. Umuvandimwe Isaiah Miller, ukora mu Rwego Rushinzwe Amazu Ndangamurage rukorera kuri Beteli yaravuze ati: “Icyo gice kigaragaza ibivugwa muri Bibiliya kigamije gufasha abantu kumenya uko ubuzima bwo mu gihe cya Yesu bwari bumeze. Ubushakashatsi bwagaragaje ko kwigisha abantu ubabaza ibibazo na bo bakagusubiza, bifasha abantu bose uko imyaka yabo yaba ingana kose.” Hari umushyitsi waje kuhasura wavuze ati: “Iyi nzu ndangamurage yatumye numva ari nk’aho nagiye muri Isirayeli ya kera. Byari byiza cyane.”

Iyo nzu ndangamurage yerekana inyamaswa, ibyokurya, ibimera ndetse n’imibereho ya buri munsi y’abantu babaga mu midugudu yo muri Isirayeli mu kinyejana cya mbere. Urugero, ibiti by’imyelayo bigaragara muri iyo nzu ndangamurage babikoze bagendeye ku kuntu ibiti by’imyelayo byo muri Isirayeli ya kera byari bimeze. Abashyitsi bashobora gusya bakoresheje urusyo rwa kera kandi bakajya mu bwato bwakoreshwaga mu kuroba bumeze nk’ubwo Yesu n’abigishwa be bakoreshaga. Hari umuvandimwe wavuze ati: “Numvise ari nk’aho nari mpari igihe Yesu yabwiraga inyanja ati: ‘Ceceka! Tuza!’” (Mariko 4:39). Mu gihe abashyitsi basura agace kitiriwe isinagogi ya kera, bashobora gusa n’abicaye mu isinagogi bateze amatwi Ijambo ry’Imana mu gihe risomwa mu ijwi ryumvikana.

Amafoto agaragaza ibintu byo mu bihe bya Bibiliya (uhereye hejuru ibumoso ukurikije uko urushinge rw’isaha rugenda): Ubwato bwo mu kinyejana cya mbere bwo kuroba, urusyo, isinagogi n’isoko

Rebecca na Marcos biga gukora intebe ikozwe mu giti nk’iyo mu bihe bya Bibiliya

Ikindi kintu gishimisha abashyitsi kiri muri iyo nzu ndangamurage, ni ukuntu abashyitsi baganira n’abavandimwe na bashiki bacu baba bigize nk’Abisirayeli ba kera kandi bakavana amasomo k’ukuntu abantu bo mu gihe cya Yesu babagaho. Abashyitsi bifatanya mu mirimo itandukanye yakorwaga mu gihe cya Yesu. Marcos ufite imyaka icumi yaravuze ati: “Icyanshimishije cyane ni igihe nafashaga Umwisirayeli w’umubaji gukora intebe.” Rebecca ufite imyaka 8 we yaravuze ati: “Nanjye ako gace naragakunze, narishimye cyane igihe nasyaga ingano maze zikavamo ifu.”

Nanone iyo nzu ndangamurage ifite ibindi bice bitatu bisurwa n’abashyitsi. Icya mbere ni igice cyitwa “ibiceri byakoreshwaga mu kinyejana cya mbere,” harimo ibyitwa tetaradarakama bidakunda kuboneka. Hari n’ikindi gice cyitwa “Abana bawe bazigishwa na Yehova” gifasha abashyitsi gusobanukirwa amashuri ategurwa n’umuryango wacu n’akamaro ko kwigishwa na Yehova. Naho igice cya gatatu kivuga ngo: “Kurwanirira ubutumwa bwiza no gutuma umurimo wo kubwiriza wemerwa n’amategeko,” gisobanura ingero z’abavandimwe na bashiki bacu bo mu bihugu bitandukanye bahuye n’ibitotezo n’ukuntu umuryango wa Yehova wabafashije.

Ibumoso ugana iburyo: Ahagaragara “ibiceri byakoreshwaga mu kinyejana cya mbere,” igice cyo mu nzu ndangamurage cyitwa “Abana bawe bazigishwa na Yehova,” n’icyitwa “Kurwanirira ubutumwa bwiza, no gutuma umurimo wo kubwiriza wemerwa n’amategeko”

Abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi baratumiwe ngo bazaze gusura iyo nzu igenewe abashyitsi iri i Patterson kugira ngo bibafashe kugira ukwizera gukomeye. Ni ubundi buryo Yehova yateganyije bwo kugaragaza ko akunda abagize ubwoko bwe kandi ko abaha agaciro.—Yakobo 1:17.