11 UGUSHYINGO 2022
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Umushinga w’i Ramapo
Kuba ubuyobozi bw’umujyi bwaremeye ibyo twahinduye ku kibanza, bizatuma tubona uko dukora neza umuhanda
Ku itariki ya 9 Ugushyingo 2022, ubuyobozi bw’umujyi wa Ramapo bwemeye ibintu byahindutse ku buryo twari kubaka ikibanza cyacu. Ibyo bizafasha Komite Ishinzwe Umushinga w’Ubwubatsi w’i Ramapo, gusaba icyangombwa cyihariye n’uburenganzira bwo gutangira kubaka. a
Icyiyongera kuri ibyo ba rwiyemeza mirimo baguye kandi bagira ibyo bahindura ku miterere y’amarembo ajya ku kibanza cy’i Ramapo. Nanone abavolonteri bo mu bwubatsi barangije gusana ikiraro cy’amabuye cy’iri hafi y’amarembo yinjira ku kibanza. Gusana icyo kiraro bikubiyemo kucyagura no kugikomeza ku buryo imodoka zizanye ibikoresho, ambiransi na za kizimyamwoto zibasha kugera ku kibanza mu buryo bwihuse. Mu gice cya mbere cy’uyu mushinga imodoka zose zizajya zinyura kuri iki kiraro.
Umuvandimwe Matthew Mordecki, uri muri komite ishinzwe uyu mushinga, yaravuze ati: “Kuba baremeye ibintu twahinduye bizadufasha gusaba icyangombwa cyihariye n’uburenganzira bwo gutangira kubaka. Icyo icyangombwa cyihariye kizaba kitwemerera gutangira imirimo yo gutegura ikibanza, mu ntangiro z’Ukuboza 2022.”
Dusenga dusaba ko Yehova yakomeza gutuma abavandimwe na bashiki bacu bakora kuri uyu mushinga ‘bagira icyo bageraho.’—Nehemiya 1:11.
a Mbere yo kugira ibyo duhindura, ikibanza cyari giteganyijwe kubakwa hakurikije Igishushanyo mbonera cy’imiturire cy’akarere.”