21 MATA 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Kwizihiza Urwibutso mu mwaka wa 2020—JW.ORG
Abantu benshi basuye urubuga rwacu kuruta mbere hose
Muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, Abahamya ba Yehova bashyize ingingo nyinshi ku rubuga rwa jw.org, mu gihe cyo kwibuka urupfu rwa Yesu Kristo. Ibyo byatumye abatari bake basura urwo rubuga, kuko basangagaho amagambo abahumuriza, inyigisho zo mu Byanditswe n’amakuru. Muri Werurwe, abasura urubuga rwa jw.org, biyongereyeho 50 ku ijana, ugereranyije n’abari barusuye muri Gashyantare, kandi umubare w’abasabye kwiga Bibiliya na wo wariyongereye.
Igihe iki cyorezo cyatangiraga, umubare w’abasura urubuga rwacu wariyongere cyane. Muri Gashyantare, urubuga rwacu rwasurwaga n’abagera kuri miriyoni ebyiri buri munsi. Ariko muri Werurwe, abasura urwo rubuga barushijeho kwiyongera barenga miriyoni eshatu buri munsi, kandi igihe hashyirwagaho amakuru arebana n’icyorezo cya Koronavirusi bariyongereye bagera kuri miriyoni enye n’igice. Ku itariki ya 7 Mata 2020, abasuye urwo rubuga barenze miriyoni ndwi, kandi abenshi muri bo bakaba bari bagiye kureba isomo ry’umunsi ryihariye ryari rigenewe uwo munsi na disikuru y’Urwibutso.
Umuvandimwe Clive Martin uhagarariye urwego rugenzura porogaramu ya MEPS, rukorera ku kicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova gikorera i Warwick muri Amerika, yaravuze ati: “Muri aya mezi abantu benshi basura urubura rwa jw.org, bashaka kumenya aho bazateranira Urwibutso n’igihe ruzabera. Muri uyu mwaka wa 2020, kubera ko abantu benshi bashimishijwe batari bushobore kwifatanya n’amatorero y’Abahamya, twashyize ku rubuga rwacu disikuru yihariye na disikuru y’Urwibutso mu ndimi zisaga 500. Abantu babarirwa muri za miriyoni, barebeye izo disikuru ku rubuga cyangwa bazikuraho. Umubare munini w’abasura urubuga rwa jw.org muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo, watweretse akamaro k’uru rubuga kuko baba Abahamya ba Yehova n’abatari Abahamya, barusura bakabona inyigisho zishingiye kuri Bibiliya kandi zibahumuriza.”
Ntibitangaje kuba abantu benshi bajya kuri urwo rubuga, baba bashaka ingingo zivuga uko bakwita ku buzima bwabo, uko bakwirinda indwara n’uko bahangana n’ibibazo. Nanone, hari abandi benshi barusuye bareba n’izindi ingingo zitandukanye, urugero nk’izivuga iby’iminsi y’imperuka ndetse n’izivuga iby’abagendera ku mafarashi bavugwa mu gitabo k’Ibyahishuwe igice cya 6.
Ikintu gishimishije kurushaho, n’uko umubare w’abasaba kwiga Bibiliya banyuze ku rubuga rwa jw.org, wiyongereye ukarenga abantu 250 bari basanzwe babisaba buri munsi. Muri Werurwe, umubare w’abasabye kwiga Bibiliya banyuze kuri urwo rubuga wiyongereyeho 40 ku ijana, ugera ku bantu 350 ku munsi, cyangwa abantu bagera ku bihumbi 11.000 buri kwezi. Ku munsi w’Urwibutso ndetse n’uwawukurikiye, abantu barenga 1.000, basabye kwiga Bibiliya banyuze ku rubuga rwacu.
Yesu yavuze ko abantu bazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka, bari kugira ibyishimo (Matayo 5:3). Kuba abantu benshi barimo bagarukira Yehova n’umuryango we, maze bakabona ihumure n’inkunga dusanga mu Byanditswe, muri ibi bihe bigoye, bidukora ku mutima.—2 Abakorinto 1:3, 4.